Umuyobozi wa Rayon Sports yahaye integuza abahoze mu Buyobozi Umutoza nawe agira icyo asaba abafana kuri Sugira

By Adam Yannick Jan 2, 2020 02:07pm 394 Views

Umuyobozi wa Rayon Sports yahaye integuza abahoze mu Buyobozi Umutoza nawe agira icyo asaba abafana kuri Sugira


Umuyobozi wa Rayon Sports Munyakazi Sadate, yamaze gutanga integuza kubahoze ari abayobozi bayo ko bagomba gusobanura uko bakoresheje umutungo mu gihe kitari cya vuba.

Sadate Munyakazi yihanije abayoboraga Rayon Sports nyuma y'iminsi itatu Rayon Sports itiye rutahizamu Sugira Ernest muri APR FC, uzambara ubururu mu gihe kingana n'amezi atandatu ashobora kongerwa nkuko uyu muyobozi yabidutangarije.

Bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports bakomeje kuvuga ko umuyobozi wabo yabagambaniye ajya gutira umukinnyi muri APR FC, ko atari ikipe yo gutizwa umukinnyi. Bavuga ko nta guhangana kuzongera kubaho hagati y'amakipe yombi ndetse bamwe bavuga ko batozongera kujya kureba umukino uzajya uzihuza. 

Nyuma y'aya magambo, Munyakazi Sadate akoresheje urubuga rwa Twitter yasubije abagenda bavuga ayo magambo we yita ko ari ibihuha aho yagize ati:"

Twagombaga gutangira Shampiyona,tutarabona uburenganzira bwo kongeramo,abakinnyi bava hanze,twagombaga gushaka uzafasha Yannick,kuko Sarpong azaba adahari,kuko agomba kuba yagiye mu Bushinwa gukora igeragezwa. Kuko biteganyijwe ko agomba kugenda uyu munsi.twatekereje benshi,ariko dusanga uyu akwiriye(Sugira Erenest),kandi azabikora mu muhe amahirwe."

"Abo bavuga  ko nshaka gutanga Kimenyi na Yannick,nabashaka kuturangaza. Icyo nzicyo nuko ntazahemukira abangiriye ikizere"

Umutoza Kilasa Alain nawe yagize icyo avuga kuri Sugira Erenest nyuma y'imyitoza ndetse anagira icyo asaba abakunzi ba Rayon Sports ati "

Sugira ni umukinnyi mwiza,udashobora kuvuga,kuko mwese muramuzi,ni umukinnyi mwiza,wafashije igihugu,APR fc,yakinnye muri As Vita Club ni umukinnyi ufite ubanararibonye, arakuze, azi gutsinda,ni umukinnyi uri budufashe mu guhindura umukino cyane,aguma mu rubuga rw'amahina cyane, abandi twari dufite bakunze gusohokamo bajya kwishakira imipira." 

Hatagize igihinduka, Sugira Ernest yagaragara bwa mbere akinira Rayon Sports  ubwo izaba yakiriye Gasogi United ku munsi wa 16 wa Rwanda Premier League mu mukino uzaba ku cyumweru tariki 5 Mutarama 2020.

No Picture Available

Ubutumwa Umuyobozi wa Rayon Sports fc yanyujije kuri Twitter ye

No Picture Available

Umuyobozi wa Rayon Sports yavuze ko mugihe kitari cyera abahoze mubuyobozi bagomba gutanga ibisobanura by'uko bakoresheje umutungo

No Picture Available

Umutoza wa Rayon Sports Kilasa arasaba abafana ba Rayon kwihanganira Sugira


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 4299 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 8485 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 3489 Views