RPL Irakomeza k'umunsi wejo hakinwa umunsi wa 17 aho wongeye gukinwa APR fc idafite abakinnyi babiri

By Adam Yannick Jan 9, 2020 02:52pm 194 Views

RPL Irakomeza k'umunsi wejo hakinwa umunsi wa 17 aho wongeye gukinwa APR fc idafite abakinnyi babiri


Kuri uyu wa gatanu tariki 10 Mutarama 2020,shampiyono y'icyiciro cya mbere mu mupira w'amaguru mu Rwanda iraba ikomeza hakinwa imikino y'umunsi wa 17 mu mikino yo kwishyura(Phase Retour).

Kuri uyu wa gatanu tariki 10 Mutarama 2020,hateganyijwe umukino umwe aho Police fc izaba yakiriye Musanze fc ukazabera kuri Stade Regionale Ni umukino uzaba utoroshye ku mpande zombi kuko buri kipe yifuza kwegukana amanota atatu y'umunsi wa 17,ku mukino w'umunsi wa 16 Police yari yanganyije na Sunrise fc bituma amakipe bahataniraga igikombe ayisiga mu gihe Musanze yo yashoboye kubona amanota atatu itsinda As Muhanga fc 2-1.Mu gihe Police fc yatsinda uyu mukino yarara ku mwanya wa kabiri,ikaba yaba irusha Rayon Sports fc amanota abiri.

Ku wa gatandatu tariki 11 Mutarama 2020,hateganyijwe imikino itatu,muri iyo mikino umukino abantu bategereje cyane n'uzahuza As Kigali fc na Rayon Sports fc.uzabera kuri Stade Regionale Aya makipe imikino yayo y'umunsi wa 16,yitwaye neza,As kigali yari yanganyije na APR fc mugihe Rayon Sports fc yari yatsinze Gasogi United fc. Ndetse n'umukino wari wazihuje mu miino ibanza (Phase Aller),Rayon Sports fc yari yatsinze As Kigali fc. Kuri uyu wa gatandatu ninde uri bwegukane amanota atatu y'umunsi wa 17 hagati y'aya makipe yombi. Mu gihe imwe ishaka kwigira imbere ku mwanya iriho.Mu gihe Rayon Sports fc yatsindwa uyu mukino cyangwa ikanganya naho Police fc yatsinze yahita ifata umwanya wa gatatu. iyindi mikino ibiri iteganyijwe n'umukino uzahuza Marine fc na Gasogi United uzabera mu karera ka Rubavu,nawo ntuzaba woroshye kuko Gasogi United ntizaba ishaka kongera gutsindwa umukino wa kabiri ukurikiranye kandi n'umukino ubanza Marine yari yatsinze Gasogi United fc 1-0. Undi mukino naho As Muhanga fc izaba yakiriye Gicumbi fc nyuma yo gutsindwa umukino wa mbere mu Karere ka Musanze,izaba yakirIye Gicumbi fc yatsinzwe na Marine fc 2-1,Mu Karare ka Muhanga.Aya makipe yombi azahura yaratsinzwe umukino wa mbere wo kwishyura,buri kipe izaba ishaka kubona intsinzi yayo mu mikino yo kwishyura.Abazakuikira uyu mukino bazareba umukino mwiza cyane.

Ku cyumweru tariki 12 Mutarama nibwo,hateganyijwe imikino ine igomba gusoza umunsi wa 17. Hakaba hateganyijwe umukino uzahuza APR fc yakiriye Bugesera fc,uyu mukino uzakinwa APR fc,idafite abakinnyi bayo babiri,nkuko n'umunsi wa 16 byagenze,uyu mukino uzabera kuri Stade Regionale i Nyamirambo,mu gihe hepfo yaho hazaba hari kubera undi mukino uzaba uri guhuza Kiyovu Sport fc na Espoir fc,aya makipe agiye guhura mu mukino wo kwishyura,mu gihe umukino wa mbere wazihuje Kiyovu sport fc yari yatsinze Espoir fc 1-0,ndetse n'umukino w'umunsi wa 16 Espoir fc yatsinzwe na Mukura vs 2-1,mu gihe Kiyovu Sport fc yo yari yanganyije na Etincelles fc 0-0. Andi makuru avugwa muri Espoir fc n'uko Said Makasi Abed nyuma yo guhagarikwa yaba yagarutse mu ikipe bakabasa ko bagomba gukorana,byaba bibananiye bose bakabasezerera. Undi mukino uzahuza Etincelles fc na Heroes fc,nyuma yo kunganya na Kiyovu Sport fc izaba yakiriye Heroes fc yatsinzwe na Bugesera fc ndetse n'umusifuzi wasifuye umukino wayo agahagarikwa nyuma yo kwanga igitego Heroes fc yari yatsinze. Umukino uzasoza indi n'uzahuza Mukura VS izaba yakiriye Sunrise fc,uyu mukino uzabera mu Karere ka Huye ntuzaba worosye kuko aya makipe mu mukino wa mbere wayahuje yaranganyije,ndetse n'umukino w'umunsi wa 16 Mukura vs yatsinze Espoir fc mugihe Sunrise fc yanganyije na Police fc.

ABAKINNYI BATEMEREWE GUKINO UMUNSI WA 17 WA RWANDA PREMIER LEAGUE

1. MASIRI LANDRY (HEROES FC)

2. WANJI PIUS (SUNRISE FC)

3. MANZI THIERRY (APR FC)

4. NIYOMUGABO CLAUDE (APR FC)

5. KANEZA AUGUSTIN (GASOGI UNITED)

6. TOUYA JEAN DIDIER (MUSANZE FC)

No Picture Available


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 4299 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 8485 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 3489 Views