Umukinnyi wegukanye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka mu ikipe ya Chelsea yamenyekanye:

By Kwizera Yamini May 11, 2018 01:48am 1481 Views

umukinnyi wegukanye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka mu ikipe ya Chelsea yamenyekanye:


Abasore ba Antonio Conte bananiwe kwisubiza igikombe bari baregukanye m’umwaka w’imikino ushize, ndetse bakaba bafite amahirwe menshi yo kutagaragara mumakipe ane yambere muri shampiyona y’abongereza izwi nka English Premier League.

Gusa ariko, aba bakinnyi ba Chelsea bakaba bagifite amahirwe yo kwegukana igikombe k’umukino wanyuma w’igikombe cya FA Cup (igikombe cy’igihugu cy’ubwongereza) bazahuramo na Manchester United.

N’ubwo batabashije kugera k’umusaruro ushimishije ariko, ntabwo byabuza ikipe ya Chelsea guhemba bamwe mubakinnyi bayo bahize abandi muri uyu mwaka w’imikino nk’uko isanzwe ibikora buri mwaka.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa kane nibwo ikipe ya Chelsea imaze gushyira ahagaragara umukinnyi wayo wahize abandi muri uyu mwaka watowe n’abakunzi b’iyi kipe, umukinnyi wahize abandi ariko watowe n’abandi bakinnyi bagenzi be, umukinnyi w’umwaka ukiri muto, umukinnyi w’umwaka wo mu ishuli ryigisha ruhago ry’iyi kipe ndetse n’umukinnyi watsinze igitego cyiza muri uyu mwaka.

N’Golo KAnte na Willian nibo bakinnyi begukanye ibihembo bikomeye muri ibi birori byo guhemba abakinnyi bahize abandi muri uyu mwaka.

N’Golo Kante yegukanye yegukanye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka watowe n’abakunzi ba Chelsea mugihe Willian yegukanye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka watowe n’abakinnyi bagenzi be bakinana muri iyi kipe y’I London.

Myugariro witwa Andres Christensen niwe wegukanye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka ukiri muto nyuma yo kumara hafi umwaka ayoboye ubwugarizi bw’iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

Dore muri rusange uko abakinnyi ba Chelsea begukanye ibihembo bitandukanye:

Player of the Year: N'Golo Kante

Players' Player of the Year: Willian

Young Player of the Year: Andres Christensen

Academy Player of the Year: Reece James

Goal of the Season: Willian (vs Brighton)


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2907 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7763 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3778 Views