APR FC na AS Kigali baratangiza Shampiyona Heroes FC na Gasogi FC bakirwa mu cyiciro cya mbere

By Ngabo Mihigo Frank Oct 3, 2019 05:19pm 652 Views

APR FC na AS Kigali baratangiza Shampiyona Heroes FC na Gasogi FC bakirwa mu cyiciro cya mbere


Amakipe 16 yiteguye guhatana mu mikino y'igikombe cya shampiyona y' u Rwanda idafite umuterankunga n'umwe mu mwaka wa 2019-2020 aho biteganijwe ko izatangira kuri uyu wa gatanu tariki 4,Ukwakira 2019 ikazarangira bitarenze muri Kamena 2020.

Nkuko bisanzwe amakipe azakina imikino y'umunsi wa mbere mu minsi ikurikiranye y'impera z'icyumweru kuva kuwa gatanu tariki 4 kugeza ku cyumweru tariki 6,Ukwakira 2019 aho imikino yose izajya itangira i saa cyenda zuzuye (15:00) bitandukanye n'umwaka ushize aho yatangira i saa cyenda n'igice (15:30).

Kuwa gatanu tariki 4,Ukwakira 2019 APR FC iheruka gutakaza igikombe cya shampiyona y'umwaka wa 2018-2019 mu minsi ya nyuma izatangira shampiyona yakira AS Kigali yegukanye igikombe cy'amahoro mu mwaka w'imikino ushize mu mukino uzabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

H

AS Kigali iracyishimira igikombe kiruta ibindi

Kuwa gatandatu tariki 5,Ukwakira 2019, Gasogi United izakina umukino wa mbere mu cyiciro cya mbere yakira Rayon Sports kuri stade Amahoro i Remera mu gihe Heroes na yo ije mu cyiciro cya mbere izakirirwa i Bugesera na Bugesera FC bazasangira Stade ya Nyamata.

Hg

Gasogi FC

Etincelles FC izakira Kiyovu Sports kuri stade Umuganda y'akarere ka Rubavu, mu gihe Mukura VS&L izakirira i Huye ikipe ya Espoir FC itaratangaza ikibuga izakiriraho imikino yo mu rugo kuko icyo yari isanzwe ikiniraho kitujuje ibyangombwa.

Hg

Mukura VS&L itangiye shampiyona mu byishimo by'igikombe cy'agaciro

Ku cyumweru tariki 6,Ukwakira 2019, Marines FC izakira Gicumbi FC kuri stade Umuganda naho AS Muhanga yakire Musanze FC kuri stade ya Muhanga mu gihe Police FC izakina na Sunrise mu mukino uzabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Gh

Ndori JC wa Musanze FC ni umwe mu bakinnyi bakuze

 Hg

Imikino y'umunsi wa mbere, aho izabera n'abazayisifura


1 Comments

Niyo lucky Theos

October 04th, 2019 - 4:40AM

A P R tuyifutije gutsind abanyamygi, Gasogi igatsind Gasenyi fc!

Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 3696 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 7593 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 3012 Views