Ibatangajwe n' abatoza nyuma y' imikino ya FA Cup & Amakuru avugwa ku mugabane w' uburayi

By Mugisha Aimé Thierry Mar 18, 2019 03:14pm 2553 Views

Ibatangajwe n' abatoza nyuma y' imikino ya FA Cup & Amakuru avugwa ku mugabane w' uburayi


INSHAMAKE

  • Zidane: Nzishimira gutoza Kylian Mbappe
  • Solskjaer arashaka Gareth Bale
  • Klopp arapanga kugura abakinnyi mu mpeshyi
  • Rodgers arashaka kugumuna Chilwell
  • Sarri ashobora kwirukanwa muri International Break
  • Cristiano yahanwe na UEFA

 

18:50 CAT

BYE BYE BYE BYE

Ndahima buri umwe wese twabanye muri aya masaha abiri, amakuru ahari ni menshi cyane ariko aya niyo y' ingenzi ari kuvugwa ku mugabane w' uburaryi, mukomeze mukurikire https://imikino.net irakomeza kugenda ibagezaho amakuru atandukanye.

Image result for thanks for your support

18:45 CAT

SPURS, MAN UNITED NA PSG ZISHAKA SESSEGNON

Tottenham Hotspur nayo yiyongeye kuri Manchester United na Paris Saint Germain ari gushaka Ryan Sessegnon ukina muri Fulham, birashoboka ko imwe muri aya makipe yamwegukana nu gihe Fulham yaba imanutse mu kiciro cya kabiri nkuko The Sun Football ibitangaza.

Fulham FC v Tottenham Hotspur - Premier League : News Photo

18:40 CAT

ARSENAL NA MAN UNITED ZISHAKA ABAKINNYI BA INTER MILAN

Manchester United na Arsenal zitegereje kumva ko Internazionale de Milan itangaza ko ishaka kugurisha Mauro Icardi na Ivan Perisic, Manchester United irashaka Mauro Icardi mu gihe Arsenal ishaka Ivan Perisic nkuko The Sun Football ibitangaza.

FBL-EUR-C1-INTER-BARCELONA : News Photo

18:30 CAT

JUVENTUS IRASHAKA ALEXIS SANCHEZ

Juventus de Turin yatangiye ibiganiro n' umwataka wa Manchester United, Alexis Sanchez utarahiriwe kuva yagera muri iyi kipe nkuko The Sun Football ibitangaza ariko ngo Alexis Sanchez arashaka guhembwa amafaranga menshi.

Manchester United v Southampton FC - Premier League : News Photo

18:25 CAT

SARRI ASHOBORA KWIRUKANWA 

Chelsea ishobora kwirukana umutoza wayo Maurizio Sarri muri kano karuhuko k' amakipe y' ibihugu kubera umusaruro mubi, ibi bitangajwe na Daily Express nyuma yuko Chelsea itakaje umukino wayo wa shampiyona wari kuyifahsa kuza mu makipe ane ya mbere ariko igatsindwa na Everton ku cyumweru.

Everton FC v Chelsea FC - Premier League : News Photo

18:20 CAT

CRISTIANO RONALDO YAHANWE

Cristiano Roanldo yahanwe n' ishyirahamwe ry' umupira w' amaguru ku mugabane w' uburayi (UEFA) kubera uburyo yishimiye igitego cya gatatu ubwo batsindaga Atletico de Madrid ibitego 3-0 byose byatsinzwe nuyu musore.

Cristiano yamaze kuba acibwa ibihumbi 20,000 by'  ama pound kubera ukuntu yishimiye igitego bizwi nka Cojones aho yiganaga ibyo umutoza wa Atletico de Madrid - Diego Simeone yari yakoze mu mukino ubanza.

Immagine correlata

18:10 CAT

AMAKURU YIRIWE ACARACARA KU MUGABANE W' UBURAYI

Uyu ni umwanya tugiye kubagezaho amakuru atandukanye yiriwe avugwa ku mugabane w' uburayi aho turibanda ku makurur avugwa mu igura n' igurishwa ry' abakinnyi, kugira ngo ubone amakuru agezweho uzajya ukanda refresh/reload.

Juventus v Club de Atletico Madrid - UEFA Champions League Round of 16: Second Leg : News Photo

18:00 CAT

INTAMBWE MBI DUTEYE - SOLSKJAER

FT: WOLVES 2-1 MANCHESTER UNITED

Umutoza wa Manchester United, Ole Gunnar Solskjaer aganira na BBC Sport - "Twatangiye gake gake kandi bakinaga mu biganza byabo. Imikinire yacu ntabwo yari myiza bihagihe kandi yagendaga gahoro, birababaje.

"Ntabwo navuga ko twari tumeze neza mu mikino itatu iheruka. Twari turi kugenzura umukino neza mu gice cya mbere ariko ntacyo byamaze kuko twatazaga umupira bagatera contre-attack.

"Ni intabwe mbi duteye kubera ubushobozi twari dufite mu guhererekanya umupira no kugenzura umukino muri rusange, abakinnyi bamwe bagiye kwerekeza mu makipe y' ibihugu kandi bazishimira akaruhuko. Dufite kugenda nanone. Mbere twari turi kwitwara neza ariko ubu dutakaje imikino ibiri. Dukina na Arsenal ntabwo twatsinze igitego kandi nuyu munsi byari bibi cyane.

"Ndi hano kugeza mu mpeshyi, tubonye imbaraga zo gutegura neza shampiyona y' ubwongereza na UEFA Champions League."

Wolverhampton Wanderers v Manchester United - FA Cup Quarter Final : News Photo

17:50 CAT

BISOBANUYE BYINSHI KURI TWE - ESPIRITO

FT: WOLVES 2-1 MANCHESTER UNITED

Umutoza wa Wolverhampton Nuno Espirito Santo aganira na BBC Sport - "Nishimiye abakinnyi, Twakinnye neza cyane nkuko twari twabiteguye, ndashimira abasore banjye kandi ni umwuka mwiza kuri Molineux.

"Bisobanuye byinshi kubera ko tuzi neza ukuntu Wolves yarimeze mu mwaka wa 1950 na 1960 kandi hariya hari abantu ku kibuga bafite ibitekerezo byabyo, Kugerageza kugera ku kintu ni umugihsa, ikintu kinini nonaha ariko tuzakomeza tugerageze gake gake. Tuzubaha buri umwe muri 1/2 kirangiza.

"Igihe isoka ry' igura n' igurishwa ry' abakinnyi rizafungurira twatekereje kuzokomeza muri iyi nzira n' abakinnyi 16. Nuri munyamuryango w' iyi kipe ni ingirakamaro kandi bizahora biba mu irushanwa. Koko hari ingaruka ariko nizera ko ikipe ntoya yagera ku bintu byinshi kandi bikomeye."

Wolverhampton Wanderers v Manchester United - FA Cup Quarter Final : News Photo

17:40 CAT

PENALITI NI AMAHIRWE - GUARDIOLA

FT:  SWANSEA 2-3 MAN CITY

Umutoza wa Manchester City - Pep Guardiola  yagize icyo avuga ku mukino batsinzemo Swansea ibitego 3-2 nyuma yo kubanzwa ibitego bibiri mu gice cya mbere bakaza bishyura.

Umutoza wa Manchester City - Pep Guardiola aganira na BBC Sports - "Banyihanganire niba igitego Sergio Aguero yatsinze yari yarariye, Ntabwo numva ukuntu VAR (Video Assistant Refree) idakoreshwa muri iri rushanwa by' umwihariko muri 1/2 kirangiza. Twizere ko umwaka w' imikino utaha bitazaba.

"Penaliti ni amahirwe ariko zirakenewe cyane mu gihe uri mu marushanwa ane atandukanye."

Swansea City v Manchester City - FA Cup Quarter Final : News Photo

17:30 CAT

SWANSEA YAKISHIMIYE AHO YAGEZE - POTTER

FT: SWANSEA 2-3 MAN CITY

Reka duhere ku mutoza wa Swansea aganira n' itangazamakuru nyuma yo gutsindwa umukino  wa FA Cup na Manchester City imwishyuye ibitego bibiri igatsinda n' icya gatatu cyatsisinzwe na Sergio Aguero.

Umutoza wa Swansea City - Graham Potter aganira na BBC Sport - "Abakinnyi ba Swansea barababaye cyane ariko bakeneye kwishimira aho bageze kandi nuko bitwaye mu mukino, bagaragaje mumurava n' ubuhanga bari gukina n' ikipe ikomeye. Ntakintu mfite aruko icyubahiro nicyo naha abasore banjye.

"VAR (Video Assisant Refree) ntayiri muri iri rushanwa kandi nibwo buzima, nabwo nishimiye uburyo dutakaje kandi abakinnyi banjye bagaragaje ubuhanga bwo ku rwego rwo hejuru."

2019 EFL Championship Football Swansea City v Sheff Utd Jan 19th : News Photo

17:00 CAT

IKAZE KURI MWESE

Mbere na mbere mbanje guha ikaze buri umwe wese tugiye kubana muri uyu mwanya tugiye kuba turebera hamwe ibyavuzwe nyuma y' imikino ya shampiyona y' ubwongereza, turarebera hamwe ibyatangajwe n' abatoza batandukanye, abakinnyi n' abafana. Nawe ushobora kugira uruhare muri uyu mwanya utwandikira ubutumwa bugufi kuri 0781499053.

Everton FC v Chelsea FC - Premier League : News Photo


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2907 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7763 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3778 Views