Imikino yose yo muri La Liga iteganyijwe mu mpere z'icyumweru izatindaho umunota umwe mu rwego rwo guha icyubahiro umwana wa Luis Enrique

By Mugisha Aimé-Thierry Aug 30, 2019 08:16pm 857 Views

Imikino yose yo muri La Liga iteganyijwe mu mpere z'icyumweru izatindaho umunota umwe mu rwego rwo guha icyubahiro umwana wa Luis Enrique


Imikino yose yo muri shampiyona ya Espanye yo mu mpera ziki cyumweru iraza gutindaho umunota umwe abantu bose bacecetse mu rwego rwo guha icyubahiro no kuzirikana Xana, umwana wa Luis Enrique.

Uyu mutoza wahoze ari uwa Barcelona n'ikipe y'igihugu ya Espanye yemeje ko umwana we Xana yitabye Imana kuwa Kane aho yavuze ko yazize cancer yo mu magufa yari amaranye amezi atanu, uyu mwana yari afite imyaka icyenda y'amavuko yonyine.

Amakipe n'abakinnyi batandukanye ku mugabane w'Uburayi batanze ubutumwa bwo kwihanganisha Luis Enrique n'umuryango we kandi Barcelona yahoze atoza yafashe umunota umwe wo guceceka mbere yuko bakora imyitozo kuwa Gatanu.

Espanye yasubitse ikiganiro n'itangazamakuru cyari giteganyijwe nyuma yuko batangaje ikipe yabo y'igihugu yahamagawe nk'ikimenyetso cy'urukundo n'icyubahiro kuri uyu muryango wagize ibyago.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 25, 2017 9077 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2546 Views

By Kwizera Yamini
Oct 27, 2017 3288 Views