Chelsea Football Club, SSC Napoli na Valencia nizo zigeze muri 1/4 kirangiza cya Europa League mbere y' izindi zose

By Mugisha Aimé Thierry Mar 14, 2019 05:06pm 3548 Views

Chelsea Football Club, SSC Napoli na Valencia nizo zigeze muri 1/4 kirangiza cya Europa League mbere y' izindi zose


FT: UMUKINO URARANGIYE

DYNAMO KYIV 0-5 CHELSEA (AGG: 0-8)

Umukino ukaba urangiye Chelsea itsinze ibitego 5-0 bwa Dynamo Kyiv harimo ibitego bitatu bya Olivier Giroud, kimwe cyatsinzwe na Marcos Alonso n' ikindi kimwe cyatsinzwe na Callum Hudson-Odoi, bifashije Chelsea kujya muri 1/4 kirangiza cya Europa League itsinze ibitego 8-0 bwa Dynamo Kyiv mu mikino ibiri.

INDI MIKINO YARANGIYE

FT: SALZBURG 3-1 SSC NAPOLI (AGG: 3-4)

FT: KRASNODAR 1-1 VALENCIA (AGG: 1-2)

RB Salzburg na Karsnodar zirasezerewe ariko SSC Napoli na Valencia zigera muri 1/4 kirangiza ariko SSC Napoli nibwo bwa mbere yagera muri 1/4 kirangiza cya UEFA Europa League.

c0127d72-dc4f-45b4-9c32-ce164ce82c43.jpg

d2400bd7-1cb8-44c5-b4eb-16f01f8c6bba.jpg

78 MINS

GOOOOAAAALL! HUDSON-ODOI

DYNAMO KYIV 0-5 CHELSEA (AGG: 0-8)

Callum Hudson-Odoi aterekamo igitego cya gatanu cya Chelsea ku mupira mwiza ahawe na Olivier Giroud ari nako atsinda igitego Dyano Kyiv mu mukino ubanza no kwishyura.

Image result for EUROPA LEAGUE logo

74 MINS

GUSIMBUZA

DYNAMO KYIV 0-4 CHELSEA (AGG: 0-7)

Chelsea ikora impinduka za nyuma aho Pedro Rodriguez wari watsinze igitego mu mukino ubanza asimbuye Willian Borges watanze imipira ibiri ivamo ibitego muri uyu mukino.

f93c4d30-7f91-4b73-a10a-6a283bdd3c2f.jpg

69 MINS

GUSIMBUZA

DYNAMO KYIV 0-4 CHELSEA (AGG: 0-7)

Chelsea ikora impinduka za kabiri aho David Zappacosta avamo hinjiramo kapiteni Cesar Azipricueta ari nako Maurizio Sarri ahagurutsa Pedro Rodriguez ngo ajye kwishyushya.

e490651e-6959-46c5-b517-fbb0e1392e1f.jpg

65 MINS

GUSIMBUZA

DYNAMO KYIV 0-4 CHELSEA (AGG: 0-7)

Dynamo Kyiv ikora impinduka za mbere aho Serhiy Sydorchuk avamo hinjiramo Tche Tche ari nako Chelsea nayo isimbuza havamo Jorginho yinjiramo asimbuye N'golo Kante.

fffda429-241c-4cca-94e3-b03d2c9dcf31.jpg

63 MINS

POTO! POTO! POTO!

DYNAMO KYIV 0-4 CHELSEA (AGG: 0-7)

Marcos Alonso arekura ishoti nko muri metero 25 ariko umupira umuzamu wa Dynamo Kyiv awukuramo ukubita igiti cy' izamu uhita werekeza muri corner.

0a5c7276-648e-4d21-8f0b-8cca3a30552f.jpg

61 MINS

GOOOOAAAALL! OLIVIER GIROUD

DYNAMO KYIV 0-4 CHELSEA (AGG: 0-7)

Olivier Giroud atsinda gitego cye cya gatatu (hat-trick) kikaba igitego cya kane cya Chelsea ikomeje kumerera nabi cyane Dynamo Kyiv ku kibuga cyayo, igitego giturutse ku mupira mwiza warutewe na Willian kuri free-kick yo ku ruhande rw' iburyo.

Image result for EUROPA LEAGUE logo

55 MINS

IGITEGO KITEMEWE

DYNAMO KYIV 0-3 CHELSEA (AGG: 0-6)

Dynamo Kyiv yaritsinze igitego cya mbere ariko baracyanze kubera ko bari barariye ariko na mukanya gashize bateye ishoti rya mbere ryabo rigana mu izamu mu gihe na Chelsea ikomeje gushaka ibindi bitego.

a7bcfafc-72f8-402e-966b-3ea2f1f38df5.jpg

21:05

BREAKING NEWS | ABAKINNYI BARABANZAMO 

ARSENAL v RENNES (22:00 CAT)

Arsenal XI: Cech, Mustafi, Koscielny, Monreal, Maitland-Niles, Kolasinac, Xhaka, Ramsey, Ozil, Lacazette, Aubameyang.

Rennes XI: Koubek, da Silva, Mexer, Sarr, Grenier, Niang, Bourigeaud, Bensebaini, Ben Arfa, Andre, Traore.

Image

21:00 CAT

KICK OFF - IGICE CYA KABIRI

DYNAMO KYIV 0-3 CHELSEA (AGG: 0-6)

Ikaze kuri Olimpic Stadium aho tugiye gukomeza n' igice cya kabiri cyuyu mukino

42f617f6-dfd7-4ad4-83a1-65efeba243ab.jpg

HT: IGICE CYA MBERE KIRARANGIYE

DYNAMO KYIV 0-3 CHELSEA (AGG: 0-6)

Igice cya mbere kikaba kirangiye Chelsea iri imbere n' ibitego 3-0 byatsinzwe na Olivier Giroud watsinze ibitego bibiri n' ikindi cyatsinzwe na Marcos Alonso, kugeza ubu Dynamo Kyiv ndahamya ko yamaze gusezererwa muri Europa League.

f93c4d30-7f91-4b73-a10a-6a283bdd3c2f.jpg

45+1 MINS

GOOOOAAAALL! MARCOS ALONSO

DYNAMO KYIV 0-3 CHELSEA (AGG: 0-6)

Marcos Alonso aterekamo igitego cya gatatu cya Chelsea ku mupira mwiza ahawe na Cllum Hudson-Odoi bitumye Chelsea ijya imbere n' ibitego 6-0 mu mikino ibiri yose.

Image result for EUROPA LEAGUE logo

33 MINS

GOOOOAAAALL! OLIVIER GIROUD

DYANAMO KYIV 0-2 CHELSEA (AGG: 0-5)

Olivier Giroud aterekamo igitego cya kabiri ku ruhande rwa Chelsea, amakosa ya ba myugariro ba Dynamo Kyiv aho Marcos Alonso ahinduye umupira imbere y' izamu usanga Oliver Giroud aho yarari awutereka mu izamu, atsinda igitego cye cya munani muri Europa League.

Image result for EUROPA LEAGUE logo

21 MINS

IGITEGO KITEMEWE

DYNAMO KYIV 0-1 CHELSEA (AGG: 0-4)

Dynamo Kyiv yarifunguye amazamu aho Danys Harmash agiye yirukanka inyuma ya ba myugariro ba Chelsea nuko atereka umupira mu rushundura ariko umusifuzi yari yamubonye ko yarariye ntabwo bakoresheje VAR.

Image result for dans harmash

 

15 MINS

DYNAMO KYIV 0-1 CHELSEA (AGG: 0-4)

Olivier Giroud yabashiije gutsinda igitego cyangwa atanga umupira uvamo igitego mu mikino ine aheruka kubanzamo muri Chelsea (ibitego bitatu, umupira uvamo igitego umwe).

db669f7e-3a01-401d-ab3a-a49824319005.jpg

05 MINS

GGOOOOAAAALL! OLIVIER GIROUD

DYNAM0 KYIV 0-1 CHELSEA (AGG: 0-4)

Chelsea ifungura amazamu kuri Olimpic Stadium ku gitego gitsinzwe na Olivier Giroud kuri corner yaritewe neza na Willian Borges kugeza ubu ikaba iri imbere ku bitego 4-0 bwa Dynamo Kyiv mu mikino ibiri yose.

Image result for EUROPA LEAGUE logo

19:55 CAT

KICK OFF - UMUKINO URATANGIYE

DYINAMO KYIV 0-0 CHELSEA (AGG: 0-3)

Umukino ukaba umaze gutangira ku kibuga cya Olympic Stadium aho umukino ubanza warangiye Chelsea itsinze ibitego 3-0 mu mukino wabereye Stamford Bridge.

cc6a08ea-5ef5-4757-a302-5be1c2e3a96f.jpg

19:55 CAT 

KYIV NTA BURAMBE IFITE - CHEVCHENKO

DYNAMO KYIV v CHELSEA (19:55 CAT)

Umutoza w' ikipe y' igihugu cya Ukraine Andrea Chevchenko yavuze ko Dynamo Kyiv nta buramb ifite bwo mu marushanwa yo ku mugabane w' uburayi ugereranyije na Chelsea bigye kuba bihura yari yayitsinze ibitego 3-0 mu mukino ubanza.

ce27a755-0041-4f3a-be6b-cb3e400fbc0f.jpg

19:50 CAT

INDI MIKINO IGIYE KUBA NONAHA

Krasnodar v Valencia (19:55 CAT)

RB Salzburg v SSC Napoli (19:55 CAT)

Image result for ssc napoli

19:40 CAT

IBITANGAZA BIRABA MURI RUHAGO - KHATSKEVICH

DYNAMO KYIV v CHELSEA (19:55 CAT)

Aleksandr Khatskevic - "Cyane rwose dufite gahunda, ku wakane ushize twari dufite kugarira neza kugira ngo twinjizwe ibitego bike ariko twatsinzwe 0-3, turaza kugerageza gutsinda vuba vuba hakiri kare, wenda ahari ibitangaza biraba muri ruhago, kubera iki bitaba uyu munsi? Uko umukino wa mbere warangiye byaduteye imbaraga nyinshi."

Image result for Aleksandr Khatskevich

19:30 CAT

BISHOBORA KUGORANA KUVA OLYMPIC STADIUM - SARRI

DYNAMO KYIV v CHELSEA (19:55 CAT)

Maurizio Sarri - "Ndabizi ko Olymoc Stadium ari ikibuga kigoranye kukivaho, biraza kugorana gukina umupira ariko tugomba kwakira ibyo twisanzemo, ntabwo nzi impamvu UEFA iha agaciro ibintu byose nk' urutonde rw' abakinnyi gusa dufite ikibazo cyo kuza gukinira ku kibuga kibi bigeze aha ariko ndabizi ko atari kiza no ku ruhande rwa Dynamo Kyiv, nubwo atari kiza ku ruhande rwacu ariko nabo duhanganye ntabwo kiraborohera."

Related image

19:20 CAT

ABAKINNYI BABANJEMO

DYNAMO KYIV v CHELSEA (19:55 CAT)

Chelsea: Arrizabalaga, Zappacosta. Rudiger, Christensen, Alonso, Kovacic, Kante, Loftus­Cheek, Giroud, Hudson­-Odoi, Willian

Subs: Caballero, Jorginho, Barkley, Hazard, Pedro, Azpilicueta, Luiz

Dynamo Kyiv: Boyko, Sydorchuk, Shepeliev, Shaparenko, Tsygankov, Mykolenko, Sidcley Garmash, Burda, Kadar, Kędziora

Subs: Bushchan, Tche, Andriyevskiy, Bueno, Shabanov, Smirniy, Alibekov

06fb3fb7-a958-4805-ac0b-7fd7c0333a74.jpg

19:10 CAT

BREAKING NEWS | Chelsea yakoze impinduka zirindwi

DYNAMO KYIV v CHELSEA (19:55 CAT)

Chelsea yakoze impinduka zirindwi ku bakinnyi bari babanjemo ku mukino wa shampiyona bakinnye mu cyumweru gishize aho Callum Hudson-Odoi yabanjemo ndetse Olivier Giroud na David Zappacosta bagarutse mu kibuga.

Image result for hudson odoi

19:00 CAT

IKAZE KURI MWESE

Mbanje gusuhuza buri umwe wese tugiye kubana muri iyi mikino ya Europa League yo kwishyura muri 1/8 kirangiza, turibanda ku mukino ugiye guhuza Dyanmo Kyiv na Chelsea ariko nindi mikino yose turagenda tuyibagezaho muri rusange. Imikino yose iraza gutangira ku SAA 19:55  mu gihe iyindi iratangira SAA 22:00  ari nabwo Arsenal irakina na Rennes.

Image result for EUROPA LEAGUE logo


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 8, 2017 1743 Views

By Kwizera Yamini
Nov 9, 2017 1264 Views

By Kwizera Yamini
Nov 28, 2017 1965 Views