Bimwe byaranze umunsi wa karindwi wa Rwanda Premier League2019-2020

By Adam Yannick Nov 4, 2019 05:46pm 683 Views

Bimwe byaranze umunsi wa karindwi wa Rwanda Premier League2019-2020


Shampioyona y'u Rwanda igeze ku munsi wayo wa karindwi,ahasigaye umukino umwe ngo ibe ihagaze izasubukurwe tariki 21 uguahyingo.

Nkuko twabibabwiye imikino.rw tuzajya tubagezaho bimwe byaranze umunsi wa shampiyona warangiye. Kuri uyu munsi mbere yuko umunsi wa munani utangira tugiye kubagezaho bimwe byaranze umunsi wa karindwi.

Ibi ni bimwe imikino.rw yagerageje kubakusanyiriza byaranze umunsi wa karindwi:

1.APR FC niyo kipe yonyine itaratsindwa umukino numwe uretse kunganya gusa imikino 2.

2.Gasogi United FC nyuma yo gutsindwa na Espoir FC yahise ihagarika umuzamu wayo ushijwa kuba ariwe watumye Gasogi itsindwa

3. Rayon Sports FC ifite amanota 2/9 aho mu mikino itatu itarabona amanota 3 bikaba biri gutuma abakunzi bayo batitabira imikino yayo nkuko byagaragaye i Musanze ubu iri ku mwanya wa 5 n'amanota 12 aho APR FC iyirusha amanota 5

4.Mukura VC nyuma yuko yari itaratsindwa umukino n'umwe. Akagozi kacitse ubwo yatsindarwa na APR FC

5.Umunsi wa karindwi wagaragayemo abakinnyi babiri batsinze ibitego bitatu mu mukino umwe umwe.

6.Ku munsi wa karindwi niho habonetse mu mukino umwe ibitego icyenda mu mukino wahuje Bugesera FC na AS Muhanga FC

7. Marine FC yegukanye intsinzi imbere ya Etincelles ku mukino utari woroshye wari wazihuje.

Nawe niba haribyo wabonye twe tutashoboye kwandika wabitwandikira muri bitekerezo hasi.

Dore imikino iteganyijwe ku munsi wa munani wa Rwanda Premier League 2019-2020

Rayon Sports FC vs Marine FC

As Muhanga FC vs Etincelles FC

Gicumbi FC vs Musanze FC

Police FC vs Bugesera FC

Gasogi United FC vs Sunrise FC

Mukura VC vs As Kigali FC

Espoir FC vs Heroes FC

Kiyovu Sport vs APR FC


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 3934 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 7871 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 3211 Views