Aba bakinnyi babiri ba FC Barcelona ntabwo bifuza Philippe Coutinho muri iyi kipe.

By Kwizera Yamini Oct 25, 2017 01:49pm 6981 Views

Aba bakinnyi babiri ba FC Barcelona ntabwo bifuza Philippe Coutinho muri iyi kipe.


Philippe Coutinho ukinira ikipe ya Liverpool FC yo mugihugu cy’ubwongereza amaze igihe kitari gito yifuza kwerekeza mu ikipe ya FC Barcelona yamwifuje kuva cyera.

Gusa abakinnyi babiri bakina hagati mukibuga muri iyi kipe aribo Ivan Rakitic ndetse na Andreas Iniesta bakomeje kugaragaza ko batifuza ko uyu mukinnyi ukomoka mugihugu cya Brazil yaza gukinira iyi kipe yo mugihugu cya Espagne.

Nkuko ikinyamakuru kitwa Diario Gol cyandikirwa mugihugu cya Espagne dukesha iyi nkuru gikomeje kubitangaza, ngo Iniesta ndetse na Rakitic baba barishimiye akazi gakomeje gukorwa na Paulinho akomeje gukorera iyi kipe kuva yamukura mugihugu cy’ubushinwa.

Aba bakinnyi kandi ngo bakaba baramaze kugirira icyizere abakinnyi barimo Sergi Roberto, Denis Suarez ndetse na Andre Gomes aho bababonamo abakinnyi beza bakina hagati mukibuga ndetse bakaba babona bazagirira akamaro gakomeye iyi kipe muminsi iri imbere.

Iyi kipe ya FC Barcelona yashatse Philippe Coutinho ubugira gatatu gusa Liverpool FC ikomeza kuyibera ibamba n’ubwo iyi kipe yari yatanze £119m kuri uyu mukinnyi ndetse nawe akaba yari yandikiye iyi kipe ibaruwa ayisaba ko yamurekura akerekeza ahandi.


2 Comments

Samson

October 25th, 2017 - 7:27PM

Liverpool is not a selling club

Chopra

November 02nd, 2017 - 5:00PM

@Liverpool can't hold such players bcuz is a pool team.

Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 25, 2017 6981 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 1872 Views

By Kwizera Yamini
Oct 27, 2017 2679 Views