Willian ukinira Chelsea FC yagize icyo atangaza kuhazaza he muri iyi kipe (yari amaze igihe yifuzwa na Manchester United)

By Kwizera Yamini Dec 14, 2017 07:44am 1959 Views

Willian ukinira Chelsea FC yagize icyo atangaza kuhazaza he muri iyi kipe (yari amaze igihe yifuzwa na Manchester United)


Amakuru yaturukaga mubitangazamakuru bitandukanye byo k’umugabane w’iburayi yari amaze iminsi avuga ko umukinnyi ukomoka mugihugu cya Brazil ukinira ikipe ya Chelse witwa Willian yaba ari munzira zisohoka muri iyi kipe.

Uyu mukinnyi w’imyaka 29 y’amavuko, yari amaze igihe kinini yifuzwa n’ikipe ya Manchester United ahanini binyuze k’umutoza wayo witwa José Mourinho wanamutoje ubwo yari  akiri umutoza wa Chelsea.

Willian yamaze gutangariza abakunzi ba Chelsea ko bagomba gutuza bagasubiza umutima mugitereko kuko adateganya gusohoka muri iyi kipe muri mutarama ubwo isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi rizaba rifunguye imiryango yaryo.

Abajijwe niba ateganya gusohoka muri Chelsea, Willian yasubije muri aya magambo:”Ndizera ko ataribyo. Nishimiye hano kandi abafana bashobora gusubiza umutima mugitereko.

“Mpora nishimiye aha muri Chelsea. Nkunda cyane iyi kipe n’umutima wajye wose. Yego, ndishimye cyane.

 

Willian yatsindiye ikipe ya Chelsea igitego cya gatanu muri uyu mwaka w’imikino ubwo iyi kipe yatsindaga ikipe ya Huddersfield ibitego bitatu kuri kimwe ndetse uyu mukinnyi akaba yashimangiye ko Chelsea ikiri murugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2935 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7807 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3800 Views