Biravugwa ko Arsene Wenger ariwe uzasimbura Niko Kovac - Bayern Munchen yagize icyo ibivugaho

By Mugisha Aimé-Thierry Nov 7, 2019 06:48pm 902 Views

Biravugwa ko Arsene Wenger ariwe uzasimbura Niko Kovac - Bayern Munchen yagize icyo ibivugaho


Bayern Munchen yemeje ko Arsene Wenger wahoze utoza Arsenal yayihamagaye kugira ngo afate akazi ko gutoza iyi kipe ariko iyi kipe yo mu Budage yatangaje ko Arsene Wenger atari we mutoza wasimbura Niko Kovac wirukanwe mu cyumweru gishize.

Hari hashize iminsi havugwa ko Arsene Wenger ariwe uyoboye urutonde rw'abatoza bashobora gusimbura Niko Kovac watandukanye na Bayern Munchen mu cyumweru gishize ariko nkuko Christian Falk abitangaza, Bayern Munchen yavuze ko uyu musaza atari we ukwiye gusimbura Niko Kovac.

Nyuma yuko Arsene Wenger yanzwe n'iyi kipe ndetse na Erik ten Hag watangaje ko adafite muri gahunda gutandukana na Ajax Amsterdam kugeza ubu Jose Mourinho niwe bivugwa ko ashobora kwerekeza muri Bayern Munchen cyangwa Flick uyifite kugeza ubu akayigumamo.

Bayern Munchen yemeje ko ― “Wenger yahamagaye Karl-Heinz Rummenigge kuwa Gatatu avuga ko yashakaga kuba yafata akazi ko gutoza iyi kipe. Bayern Munchen yubashye Arsene Wenger kubw'akazi yakoze muri Arsenal ariko ntabwo ariwe ukwiye gufata Bayern Munchen.”


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2907 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7763 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3778 Views