Virgil van Dijk ahigitse Lionel Messi na Cristiano Ronaldo yegukana igihembo cy'umukinnyi mwiza i Burayi & Umwongereza Lucy Bronze niwe witwaye neza mu abagore

By Mugisha Aimé-Thierry Aug 29, 2019 08:13pm 840 Views

Virgil van Dijk ahigitse Lionel Messi na Cristiano Ronaldo yegukana igihembo cy'umukinnyi mwiza i Burayi & Umwongereza Lucy Bronze niwe witwaye neza mu abagore


Myugariro wa Liverpool, Virgil van Dijk yegukanye igihemo cy'umukinnyi w'umwaka ku mugabane w'Uburayi ahigitse kapiteni wa Barcelona, Lionel Messi na kizigenza wa Juventus, Cristiano Ronaldo bari bahatanye kuri iki gihembo.

Kuza muri Liverpool kwa Virgil van Dijk byamugize myugariro uhenze kw'Isi nuko afasha Liverpool kwegukana igikombe cya UEFA Champions League mu mwaka w'imikino ushize.

Virgil van Dijk: "Ndashaka gushimira abakinnyi bagenzi bange n'abayobozi b'ikipe. Ntabwo nari kugera kubyo nagezeho ntari kumwe nabo, ni umuryango wange, byari umuhanda muremure ariko bagize uruhare muri urwo rugendo. Ninde. Mfite gukora cyane mu buryo bwose, bari kumwe nanjye kandi baranyishimiye cyane. Ntewe ishema no gutwara iki gihembo kandi n'ibyagaciro kuri buri umwe wamfashije kubigeraho." [UEFA]

Uyu Muholandi ayoboye abandi bose bahatanira igihembo gihabwa umukinnyi mwiza kw'Isi (Balon d'Or) kitarahabwa myugariro kuva kapiteni w'ikipe y'igihugu cy'Ubutaliyani, Fabio Cannavaro yacyegukana muri 2006  nyuma yo kwegukana igikombe cy'Isi.

Virgil van Dijk kandi yabaye myugariro w'umwaka mu gihe umukinnyi wo mu kibuga hagati yabaye Franckie de Jong wa Barcelona, Lionel Messi niwe wabaye rutahizamu w'umwaka ku mugabane w'Uburayi.

Umukinnyi w'umwaka w'umugore yabaye myugariro w'Ubwongereza, Lucy Bronze uhigitse Ada Hagerberg na Amandine Henry bakinira Olympique Lyonnais yo mu Bufaransa.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 8, 2017 1707 Views

By Kwizera Yamini
Nov 9, 2017 1234 Views

By Kwizera Yamini
Nov 28, 2017 1914 Views