Uwahoze ari umukinnyi w’ikipe ya Manchester United ndetse na Chelsea yitabye imana:

By Kwizera Yamini Apr 4, 2018 10:05pm 901 Views

Uwahoze ari umukinnyi w’ikipe ya Manchester United ndetse na Chelsea yitabye imana:


Uwahoze akinira amakipe abiri akomeye yo mugihugu cy’ubwongereza ariyo Chelsea ndetse na Manchester United witwa Ray Wilkins yitabye imana.

Ray Wilkins wari ufite imyaka 61 y’amavuko, yitabye imana azize indwara y’umutima nk’uko umwana we witwa Ross ufite imyaka 36 y’amavuko yabitangarije Mirror.

Abahoze bakinana n’uyu mukambwe wabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abongereza, abatoza, amakipe yakiniye n’ayo yatoje  ndetse n’incuti ze za hafi bose batangiye koherereza umuryango we ubutumwa ubutumwa bwiganjemo amagambo yo gukomeza kubafata m’umugongo.

Ray Wilkins wari urwariye mubitaro bya St George Hospital yahoze akina hagati mukibuga mu ikipe ya Manchester United akaba yarafashije iyi kipe y’amashitani atukura kwegukana ibikombe bitandukanye birimo FA Cup iyi kipe yegukanye mumwaka wa 1983 ndetse akaba yaragaragaye mukibuga incuro 160 yambaye umwambaro wa Manchester United.

PA-1010160.jpg

Uyu mukambwe azahora yibukwa n’abakunzi ba Chelsea kuko yatowe nk’umukinnyi wahize abandi muri iyi kipe mumwaka wa 1976 n’uwa 1977 ndetse akaba yaranafashije iyi kipe kwegukana igikombe cya shampiyona n’icya FA Cup mumwaka wa 2009/10 ubwo yari umutoza wungirije Carlo Ancelotti.

Ray Wilkins yakiniye amakipe menshi atandukanye ariyo Chelsea, Manchester United, AC Milan, PSG, Rangers, QPR, Crystal Palace, Wycombe Wanderers, Hibernian, Millwall ndetse na Leyton Orient.

M’urugendo rwe nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru, Ray Wilkins yabashije kwegukana ibikombe bitandukanye aribyo FA Cup (1983), FA Charity Shield (1983), Scottish League Cup (1988), Scottish Premier Division (1989), Rous Cup (1986), Chelsea Player of the Year (1977), English Football Hall of Fame (2013).

Ray Wilkins apfuye assize umuryango ugizwe n’umugore we witwa Jackie ndetse n’abana babiri aribo Ross na mushiki we witwa Jade.

Imana imuhe iruhuko ridashira.

 


1 Comments

Joseph Papera Surwumwe

April 04th, 2018 - 10:36PM

Birababaje cyane rwox umuryango we usigaye ukomeze kwihangana.

Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2907 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7763 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3778 Views