Uwahoze ari rutahizamu wa Liverpool FC na Chelsea FC agiye kugaruka muri shampiyona y’abongereza.

By Kwizera Yamini Nov 12, 2017 12:16pm 2070 Views

Uwahoze ari rutahizamu wa Liverpool FC na Chelsea FC agiye kugaruka muri shampiyona y’abongereza.


Uwahoze ari rutahizamu wa Chelsea FC ndetse n’ikipe ya Liverpool FC akomeje kwifuza kugaruka muri shampiyona y’abongereza izwi nka English Premier League.

Umukinnyi ukomoka mugihugu cya Espagne ukinira ikipe ya Athletico Madrid yo mugihugu cya Espagne witwa Fernando Torres, arifuza kugaruka mugihugu cy’ubwongereza muri shampiyona y’icyiciro cyambere (English Premier League).

Nyuma yo kugaragara mumikino itatu gusa abanje mukibuga irimo ibiri ya shampiyona n’umwe wa Copa del Rey muri uyu mwaka w’imikino akinira ikipe ya Athletico Madrid, Fernando Torres arifuza kugaruka muri shampiyona y’abongereza nk’uko Mirror dukesha iyi nkuru ikomeza ibitangaza.

Amakipe atandukanye arimo Southmpton ndetse na Newcastle akomeje kwifuza uyu mugabo w’imyaka 33 y’amavuko wabiciye bigacika k’uruhando mpuzamahanga.

Torres, arareba agasanga atazabona umwanya wo kubanza mukibuga nyuma y’aho ikipe ya Athletico Madrid igaruriye uwahoze ari rutahizamu wayo witwa Diego Costa aturutse mu ikipe ya Chelsea FC.

Abahagarariye Fernando Torres, bamaze kumenyesha icyifuzo cye cyo gusohoka muri iyi kipe atijwe, abatoza ba rimo Rafael Benitez utoza Newcastle akaba yaranatoje uyu mukinnyi ubwo yakiniraga ikipe ya Liverpool FC, ndetse na Mauricio Pellegrino utoza ikipe ya Southampton bakunze kwita abatagatifu.

Amasezerano Torres afitanye na Athletico Madrid asigaje amezi 18 ndetse uyu mukinnyi akaba yifuza kuzasezera guconga ruhago aya masezerano narangira. Gusa, uyu mukinnyi akaba yifuza gukina imikino myinshi akaba ari nayo mpamu yifuza gutizwa muri aya makipe yo mugihugu cy’ubwongereza aho azahabwa uwo mwanya.

Fernando Torres, ni umukinnyi w’imyaka 33 y’amavuko ukomoka mugihugu cya Espagne. Akiri muto, yakuriye mu ikipe ya Athletico Madrid. Amaze gukura, Torres yakomereje urugendo rwe nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga mu ikipe ya Athletico Madrid.

 

Uyu mukinnyi yavuye muri Athletico Madrid mumwaka wa 2007 yerekeza muri Liverpool FC. Mumwaka wa 2011 nibwo ikipe ya Chelsea yaguze uyu mukinnyi mu ikipe ya Liverpool, gusa ntiyaza kuyigiriramo ibihe byiza nk’uko yari abyitezweho n’abakunzi b’ikipe ya Chelelseea. Chselsea yarekuye Torres mumwaka wa 2015 imutiza muri AC Milan yavuyemo asubira mu iwabo ikipe ya Athletico Madrid mumwaka wa 2016 akaba arinayo akinamo kugeza ubu. 


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2907 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7763 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3778 Views