Urutonde rw’abakinnyi 10 bihuta cyane kurusha abandi muri shampiyona y’abongereza rutagaragaraho Mohamed Salah:

By Kwizera Yamini Apr 20, 2018 11:21pm 930 Views

Urutonde rw’abakinnyi 10 bihuta cyane kurusha abandi muri shampiyona y’abongereza rutagaragaraho Mohamed Salah:


Shampiyona y’abongereza izwi ku izina rya English Premier League, ni imwe muri shampiyona zikurikiranwa cyane ndetse zikaba zikunzwe cyane ku isi.

Benshi mubakinnyi bagiye bitwara neza muri iyi shampiyona, bagiye babikesha umuvuduko wabo ndetse no gutekereza m’uburyo bubangutse cyane.

Uyu munsi, twifashishije Opta maze tubakusanyiriza abakinnyi 10 bagaragaje umuvuduko udasanzwe kurusha abandi muri shampiyona y’abongereza muri uyu mwaka w’imikino.

Dore muri rusange uko aba bakinnyi bakurikirana:

10. Laurent Koscienly (Arsenal): myugariro wa Arsenal ni umwe muri bamyugariro bahiga abandi bose bakina muri shampiyona y’abongereza mukwiruka cyane. Uyu mukinnyi akaba ashobora kwiruka nibura ibirometero 35.11 ku isaha.

9. Kiko Femenia (Watford): uyu mukinnyi ukinira ikipe ya Watford ashobora kwiruka ibirometero 35.12 ku isaha.

8. Olivier Burke (West Bromwich Albion): uyu mukinnyi ukina asatira anyuze kumpande, afite ubushobozi bwo kwiruka ibirometero 35.13 ku isaha.

7. Wilfried Zaha (Crystal Palace): uyu mukinnyi ukina asatira anyuze kumpande mu ikipe ya Crystal Palace, ashobora kwiruka nibura ibirometero 35.14 ku isaha.

Wilfried Zaha ni umwe mubafatiye runini ikipe ya Crystal Palace.

6. Antonio Rudiger (Chelsea) : Uyu mukinnyi ukomoka mugihugu cy’ubudage akaba akinira ikipe ya Chelsea, ashobora kwiruka ibirometero bigera kuri 35.19 ku isaha.

5. Kyle Walker (Manchester City): Muygariro ukina inyuma k’uruhande rw’iburyo mu ikipe ya Manchester City yamaze kwegukana igikombe cya shampiyona, ashobora kwiruka nibura ibirometero 35.21 ku isaha.

4. Theo Walcott (Everton): uyu mukinnyi werekeje mu ikipe ya Everton avuye mu ikipe ya Arsenal ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo muri mutarama, ashobora kwiruka ibirometero 35.23 ku isaha.

3. Moussa Sissoko (Tottenham): n’ubwo atagiye agaragara cyane mukibuga, muncuro nke uyu mukinnyi ukinira ikipe y’igihugu y’abafaransa yagaragaye mukibuga, yigaragaje nk’umukinnyi ushobora kugenda ibirometero 35.33 ku isaha.

2. Patrick Van Aanholt (Crystal Palace): uyu mukinnyi ukomoka mugihugu cy’ubuholandi akaba akina inyuma k’uruhande rw’iburyo, niwe mukinnyi ukina inyuma k’uruhande uhiga abandi muri shampiyona y’abongereza aho ashobora kugenda nibura ibirometero 35.42 ku isaha.

1. Leroy Sane (Manchester city): uyu mukinnyi ukomoka mugihugu cy’ubudage akaba akinira ikipe ya Manchester City, yakoresheje umuvuduko w’ibirometero 35.48 ku isaha maze afasha ikipe ya Manchester city kwegukana igikombe cya shampiyona y’abongereza y’uyu mwaka w’imikino, ari nako ahiga abandi bakinnyi bose bakina muri iyi shampiyona nk’umukinnyi ubarusha umuvuduko.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2675 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7459 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3565 Views