Umwambaro Pierre Emerick aubameyang agomba kwambara mu ikipe ya Arsenal wamaze kujya ahagaragara. Reba nimero azajya yambara:

By Kwizera Yamini Jan 30, 2018 07:30am 2537 Views

Umwambaro Pierre Emerick aubameyang agomba kwambara mu ikipe ya Arsenal wamaze kujya ahagaragara. Reba nimero azajya yambara:


Ikipe ya Arsenal yamaze kumvikana na Borussia Dortmund kuri rutahizamu wayo witwa Pierre Emerick Aubameyang kuri £55.4m, igitegerejwe ni uko uyu mukinnyi yerekanwa kumugaragaro nk’umukinnyi wa Arsenal.

Abakunzi ba arsenal batangiye kugura umwambaro uyu mukinnyi azajya yambara mu ikipe y’abarashi ndetse bakaba bamaze (abakunzi ba arsenal) kumuha nimero 14 mumugongo we, nimero yambawe na Thierry Henry wabiciye bigacika muri iyi kipe.

aaano14.png?strip=all&w=656

Bitegerejwe ko arsenal igomba kugaragaza Pierre Emerick aubameyang kumugaragaro uyu munsi nyuma yo kumvikana na Borussia Dortmund kuri £55.4m.

Aubameyang w’imyaka 28 y’amavuko naramuka ageze muri arsenal, araza kuhasanga mugenzi we bakinanye mu ikipe ya Borussia Dortmund witwa Henrikh Mkhitaryan uheruka kugurwa na Arsenal imukuye  muri mucyeba wayo w’ibihe byose ariyo Manchester United.

 

Kugeza ubu, umukinnyi uheruka kugurwa amafaranga menshi mumateka y’ikipe ya Arsenal ni umufaransa witwa Alexandre Lacazette uheruka kugurwa £46.5m, mugihe Pierre Emerick aubameyang yakwegukanwa n’iyi kipe yo mumujyi wa London yahita aca agahigo ko kuba ariwe mukinnyi waba uhenze mumateka y’iyi kipe.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2997 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7885 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3863 Views