Umutoza wa Manchester United munzira ziyisohokamo mumpera z’uyu mwaka w’imikino:

By Kwizera Yamini May 13, 2018 08:23am 1577 Views

Umutoza wa Manchester United munzira ziyisohokamo mumpera z’uyu mwaka w’imikino:


Umutoza wari umaze igihe kinini yungirije Jose Mourinho utoza Manchester United yo mugihugu cy’ubwongereza witwa Rui Faria, yamaze gutangaza ko azasohoka muri iyi kipe mumpera z’uyu mwaka w’imikino agatangira agazi k’ubutoza nk’umutoza mukuru.

Rui Faria w’imyakan 42 y’amavuko, yari amaze imyaka 17 yose yungirije Jose Mourinho mumakipe yose yagiye abera umutoza mukuru, gusa akaba yifuza gutangira urugendo rwe nk’umutoza mukuru mumpera z’uyu mwaka w’imikino.

Mumagambo ye, Rui Faria aganira n’urubuga rw’ikipe ya Manchester United, yatangiye agira ati:”Nyuma yo kubitekerezaho, n’umutima ushikamye, namaze gufata umwanzuro ko iki aricyo gihe cyo gutangira urugendo rwajye (nk’umutoza mukuru).

“Nagize imyaka 17 yose ihebuje ndetse n’ubunararibonye butazibagirana. Gusa, ndumva ngomba gufata igihe ndi kumwe n’umuryango wajye, mbere y’uko ntangira inshingano nshya m’ubuzima bwajye.

“Ndashima byimazeyo umutoza Jose Mourinho kubw’icyizere yangiriye muri iyi myaka yose ishize, mugihe byose byari nk’inzozi z’umunyeshuli.

“Ndifuza kumushima kubw’uburyo, icyizere, ubumenyi ndetse n’ubunararibonye yampaye, gusa icy’ingenzi ni ubucuti twagiranye.

“Ndifuza nanone gushima Manchester United ndetse n’andi makipe yose nanyuzemo. Nanone ndashima byimazeyo abayobozi ndetse n’abakinnyi bose bagize uruhare rukomeye mu iterambere ryajye m’uburyo butandukanye.

“Ndabifuriza ibyiza mubihe biri imbere, ndetse ndabizi ko muzakomeza kuba incuti zajye magara.

Rui Faria yakoranye na Jose Mourinho bwambere mu ikipe yitwa Uniao Leiria baza gukomezanya mu ikipe ya Porto, Chelsea, Inter Milan, Real Madrid, bagaruka mu ikipe ya Chelsea mbere y’uko berekeza mu ikipe ya Manchester United.  


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2997 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7885 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3863 Views