Umutoza wa Chelsea witwa Antonio Conte yakiriye amakuru aturutse muri FA.

By Kwizera Yamini Dec 1, 2017 12:47pm 1944 Views

Umutoza wa Chelsea witwa Antonio Conte yakiriye amakuru aturutse muri FA.


K’umukino wo k’umunsi wa 14 wa shampiyona y’abongereza izwi nka English Premier League ikipe ya Chelsea yatsinzemo ikipe ya Swansea City igitego kimwe kubusa, umutoza wa Chelsea yoherejwe mubafana azira imyitwarire mibi yagaragaje.

Ni umukino waranzwe n’udushya twinshi harimo no kugaragaza imyitwarire idahwitse k’umutoza wa Chelsea witwa antonio Conte.

Uyu mutoza yagaragaje umujinya ubwo yari ari imbere y’umusifuzi wa kane witwa Lee Mason, ubwo ikipe ye yimwaga umupira w’umuterekano uzwi nka Corner mururimi rw’icyongereza.

Uyu munsi, Antonio Conte yakiriye amakuru meza aturutse muri FA. Uyu mutoza azagaragara atoza umukino utaha ikipe ya Chelsea izahuramo n’ikipe ya Newcastle. Gusa ariko, agomba gutanga ihazabu ya £8,000 nyuma yo kwemera icyaha yari yakoze akanagisabira imbabazi.

 

Igihano benshi bari biteze ko uyu mutoza agomba guhabwa cyo kudatoza umukino ukurikiraho ntabwo akigihawe gusa mugihe amezi 12 atari yashira, bishobora guhinduka naramuka aranzwe n’imyitwarire nk’iyo yagaragaje k’umukino wa Swansea.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2935 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7807 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3800 Views