Umurenge Kagame Cup imyumvire yanjye ku byo minisitiri Shyaka Anastase yatangaje

By Tuyishime Patrick Jun 10, 2019 08:20pm 2263 Views

Umurenge Kagame Cup imyumvire yanjye ku byo minisitiri Shyaka Anastase yatangaje


Umurenge Kagame Cup ni amarushanwa y'imikino itandukanye ategurwa mu rwego rwo kwimakaza imiyoborere myiza ndetse n'ubusabane hagati y'abayobozi n'abaturage imikino y'uyu mwaka wa 2019 yasorejwe mu turere twa Huye na Gisagara kuri iki cyumweru tariki ya 09 Kamena 2019

Mu muhango wo gusoza aya marushanwa ndetse no gutanga ibihembo minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Professor Shyaka Anastase yashimiye abagize uruhare bose muri marushanwa y'uyu mwaka gusa nanone yagaye cyane abagiye bakora amanyanga muri aya marushanwa anatangaza ko bagomba guhezwa mu marushanwa y'ubutaha.

Yagize ati "Ndashimira cyane abateguye amarushanwa y'uyu mwaka gusa na none ndagaya imirenge yakoze amanyanga twasabye ko imirenge yagiye ikora ibyo ubutaha baziheza bitaba uko twe tukabaheza"

Ikibazo buri muntu yagakwiye kwibaza aya marushanwa intego yayo ni ugususurutsa abaturage bihereye mu mirenge bakanasabana n'abayobozi babo ndetse n'abaturanyi babo bo muyindi mirenge ese guhagarika ikipe y'umurenge niwo muti ukwiye? 

Ubundi ibibazo by'uburiganya mu marushanwa y'umurenge Kagame Cup bikorwa n'ubuyobozi bufatanyije nabatoza baba batoza imirenge nta ruhare rw'umuturage ruba rurimo, guhanisha ikipe yagaragayeho icyo kibazo kutitabira amarushanwa ni igihombo kubaturage batuye uwo murenge kuko ya ntego yo gusabana n'abayobozi ndetse no kwimakaza imiyoborere myiza ntibiba bigezweho.

Umwanzuro wanjye kuri iki kibazo numva hagahanwe ababigizemo uruhare rutaziguye ariko ntibibuze abaturage ibyishimo biva muri iyi mikino.

No Picture Available

Aha minisitiri Shyaka yafunguraga kumugaragaro umukino wa nyuma mu mupira w'amaguru

No Picture Available

Abitwaye neza bahabwa ibikombe biherekejwe n'amafaranga atari make

No Picture Available

Abitwaye neza ibyishimo byari byose


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 3500 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 7309 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 2823 Views