Umunyezamu yakoze ibitari bisanzwe bimenyerewe maze arokora ikipe ye.

By Kwizera Yamini Dec 3, 2017 11:41pm 2243 Views

Umunyezamu yakoze ibitari bisanzwe bimenyerewe maze arokora ikipe ye.


Umunyezamu w’ikipe yitwa Benevento yakoze ibitari bimenyerewe maze arokora ikipe ye yari iri kurushaho kugana aharindimuka.

Hari mumukino wo k’umunsi wa 15 wa shampiyona y’abataliyani izwi nka Serie A, wahuzaga ikipe ya AC Milan n’ikipe ya Benevento, umukino wambere Gennaro Gattuso yatozaga nk’umutoza mukuru wa AC Milan.

Ikipe ya AC Milan yarangije uyu mukino isigaranye abakinnyi icumi mukibuga kuko umukinnyi wayo witwa Alessio Romagnol yari yasohowe mukibuga yeretswe ikarita itukura.

Ikipe ya Benevento yari imaze gushyiraho agahigo kadakenewe na gato ko kuba imaze imikino igera kuri 14 yose ntanota narimwe irabasha kubona muri shampiyona y’abataliyani.

Ahagana k’umunota wa 90 ushyira uwa 91 w’umukino nibwo ikipe ya Benevento yabonye umucunguzi mushya ubwo umunyezamu w’iyi kipe yatsindaga igitego cyo kwishyura ibitego bibiri byari byatsinzwe na AC Milan.

Hari k’umupira waturutse kumupira w’umuterekano uzwi nka Corner (mururimi rw’icyongereza) waje usanga uyu munyezamu witwa Antonio Brignoli wari wagiye gushakira igitego iyi kipemaze ntakuzuyaza ahita ashyiraho umutwe maze umupira uruhukira muncundura z’izamu rya AC Milan ryari ririnzwe na Gianluigi Donnarumma.

Uyu mukino ukaba warangiye ikipe ya Benevento ibashije kubona inota ryambere muri shampiyona y'abataliyani gusa iguma k’umwanya wayo wanyuma k’urutonde rw’agateganyo  n’inota ryayo rimwe.

 

Igitego gitsinzwe n’umunyezamu cyaherukaga gutsindwa n’uwahoze ari umunyezamu wa Manchester United witwa Massimo Taibi ubwo yakiniraga ikipe ya Leggina ubwo k’umunota wa 87 yatsindaga igitego cyahesheje iyi kipe inota rimwe mumukino wari wayihuje na Udinese.


1 Comments

Mfura Etienne

December 04th, 2017 - 11:54PM

Uwo muzamu ni icyago kbx

Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 31, 2017 2556 Views

By Kwizera Yamini
Oct 31, 2017 1104 Views

By Kwizera Yamini
Nov 8, 2017 2216 Views