Umunyezamu wa Chelsea wifuzwa na Real Madrid yagize icyo atangaza kuhazaza he muri rusange:

By Kwizera Yamini Feb 7, 2018 01:01am 1475 Views

Umunyezamu wa Chelsea wifuzwa na Real Madrid yagize icyo atangaza kuhazaza he muri rusange:


Umunyezamu ukomoka mugihugu cy’ububirigi akaba akinira ikipe ya Chelsea FC yo mumujyi wa London mugihugu cy’ubwongereza witwa Thibaut Courtois, yagize icyo atangaza kuhazaza he muri rusange.

Uyu mukinnyi, araza k’urutonde rw’abanyezamu ikipe ya Real Madrid ihozaho ijisho yifuza kugura cyo kimwe n’umunyezamu wa Manchester United witwa David De Gea.

Thibaut Courtois yatangaje ko muri uku kwezi turimo ateganya kwicarana n’abayobozi ba Chelsea bakaganira kubijyanye no kongera amasezerano muri iyi kipe nanone ariko atangaza ko umutima we wose wibereye I Madrid.

Amasezerano ya Thibaut Courtois mu ikipe ya Chelsea agomba kurangirana n’amezi 18 ari imbere ndetse amakuru akaba akomeje gucaracara mubitangazamakuru bitandukanye ko uyu musore yaba ari hafi gusubira mumujyi wa Madrid mu ikipe ya Real Madrid.

Ikipe ya Chelsea ikomeje gukora ibishoboka byose kugirango yongerere uyu musore amasezerano cyo kimwe na rutahizamu w’iyi kipe nawe ukomoka mugihugu cy’ububirigi witwa Eden Hazard. Amasezerano Hazard afitanye na Chelsea yo agomba kurangirana na 2020 gusa iyi kipe irashaka kuyavugurura ikamwongerera n’umushahara.

Courtois w’imyaka 25 gusa y’amavuko, yatangaje ko azongera amasezerano muri Chelsea aho byitezwe ko namara kuyongera azajya ahembwa nibura £200,000 buri cyumweru.

Aganira na Sport Foot Magazine yo mugihugu cy’ububirigi, Courtois yatangiye agira ati:”Twemeranijwe ko tuzongera guhura muri gashyantare kuko ikipe hari byinshi byihutirwa yagombaga gucyemura muri mutarama.

“Ntagitutu gihari, mfite amasezerano azageza muri 2019. Rero niba ntakibazo gihari, Nzayongera.

‘’Ndishimye (kuba ndi aha) kandi ndabona ikipe yifuza kwegukana ibikombe byinshi. Ibimenyetso biratanga icyizere. Nanone kandi icyemezo cyo kongerera Hazard amasezerano kirampa icyizere (ko ikipe yaba iri mumurongo mwiza).

Uyu munyezamu kandi yakomeje atangaza ko umutima we wibereye mumujyi wa Madrid yabayemo mbere y’uko yerekeza mu ikipe ya Chelsea aho yakiniraga ikipe ya Athletico Madrid.

Yagize ati : ‘’Imibereho yajye ya buri munsi hari aho ihuriye na Madrid, birazwi. Abana bajye babiri niho baba aho babana na nyina. Nkunda kuganira n’umukobwa wajye akambwira ko twaburanye. Umuhungu wajye we aracyari muto ntabwo aramenya kuganira nk’uko.

‘’Ni ibintu bitaba byoroshye. Kandi nibyo umutima wajye uri i Madrid. Birumvikana cyane rwose.

Uyu mukinnyi kandi akaba yakomeje agira n’icyo avuga kumakuru amaze igihe mu itangazamakuru avugwa ko yifuzwa na Real Madrid.

 

Yagize ati:”Niba banyifuza bashobora kuganira na Chelsea. Tuzareba. Gusa ntabwo barabikora. Ikizwi neza ni uko umunsi umwe nzasubira I Madrid. Nkunda Espagne, nkunda uriya mujyi, nawumazemo imyaka itatu niho nakuriye. Niba Real inyifuza, imibereho yajye ya buri munsi yaba urufunguzo.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2997 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7885 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3863 Views