Umukinnyi wifuzwa cyane na Manchester United, Arsenal, Chelsea ndetse na Juventus agiye kwerekeza mu ikipe itunguranye.

By Kwizera Yamini Jan 27, 2018 01:23pm 1520 Views

Umukinnyi wifuzwa cyane na Manchester United, Arsenal, Chelsea ndetse na Juventus agiye kwerekeza mu ikipe itunguranye.


Umukinnyi ukomoka mugihugu cy’ubutaliyani wifuzwaga n’amakipe akomeye cyane yo mugihugu cy’ubwongereza arimo arsenal, Chelsea ndetse na Manchester United tutibagiwe na Juventus yo mugihugu cy’ubutaliyani agiye gutungurana yerekeza mu ikipe ya AS Monaco yo mugihugu cy’ubufaransa.

Pietro Pellegri ukinira ikipe ya Genoa yo mugihugu cy’ubutaliyani, yamaze kumvikana na AS Monaco yo mugihugu cy’ubufaransa aho agiye kuyerekezamo aguzwe £22m.

Amakipe arimo Chelsea, Manchester United ndetse na arsenal yakomeje kwifuza cyane uyu rutahizamu w’imyaka 16 gusa y’amavuko ukomoka mugihugu cy’ubutaliyani, gusa biza kurangira ayateye utwatsi tutibagiwe na Juventus aheruka kugirana nayo ibiganiro mucyumweru gishize.

Ikipe ya Juventus izwiho cyane guhirwa no gusinyisha abakinnyi bakiri bato mugihugu cy’ubutaliyani, yashatse gutanga £17.5m kuri uyu mukinnyi, gusa Genoa iza kuyatera utwatsi rugikubita.

Nk’uko inkuru dukesha The Sun ibitangaza, ngo uyu mutaliyani yamaze kwemeranya n’ikipe ya AS Monaco aho igiye kumugura £22m ashobora kwiyongeraho £4.3m bitewe n’uburyo azakomeza kwitwara neza muri iyi kipe.

Ntagihindutse, Pellegri agomba gukora ikizamini cy’ubuzima mu ikipe ya AS Monaco ejo kcyumweru, nyuma yo kwemera kuzasinyana nayo amasezerano y’imyaka itanu ayikinira aho azajya ahembwa £17,000 buri cyumweru.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2907 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7763 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3778 Views