Umukinnyi wa arsenal wari umaze igihe kinini atagaragara mukibuga yatangiye imyitozo

By Kwizera Yamini Nov 28, 2017 10:59pm 1701 Views

Umukinnyi wa arsenal wari umaze igihe kinini atagaragara mukibuga yatangiye imyitozo


Umukinnyi ukinira ikipe ya arsenal yo mugihugu cy’ubwongereza wari umaze igihe kinini atagaragara mukibuga yatangiye imyitozo.

Umukinnyi ukomoka mugihugu cy’ubwongereza ukina hagati mikibuga mu ikipe ya Arsenal witwa Theo Walcott wari umaze igihe kigera kubyumweru bitatu byose atagaragara mukibuga kubera ikibazo cy’uburwayi, yamaze gukira ndetse akab yanatangirangye imyitzo na bagenzi be bakinana muri iyi kipe.

Inkuru dukesha ikinyamakuru kitwa the evening standard iratangaza ko Theo Walcott yamaze gutangirana imyitozo na bagenzi be bakinana muri Arsenal FC.

Walcott w’imyaka 28 y’amavuko, aheruka kugaragara mukibuga tariki yambere y’ukwakira ndetse akaba adaheruka kugaragara k’urutonde rw’abakinnyi ikipe ya Arsenal yagiye yifashisha kumikino itandukanye yagiye ikina guhera tariki ya gatanu ugushyingo uyu mwaka.

Muri uyu mwaka w’imikino, uyu mukinnyi, amaze kugaragara mukibuga igihe kingana n’iminota 46 yonyine aho yagiye yinjira mukibuga asimbuye ubugira gatatu. Aha twavuga ku mikino ya shampiyona ikipe ya Arsenal iheruka gukina irimo uwa Leicester City, Stoke City ndetse n’umukino wa Brighton.

Igihe cya Theo Walcott cyo kongera kugaragara muri shampiyona y’abongereza cyagarutse nk’uko umutoza we Arsene Wenger yabishimangiye.

Kuva yagera mu ikipe ya Arsenal aturutse mu ikipe ya Southampton mumwaka wa 2006 aguzwe £5m, Theo Walcott amaze kubanza mukibuga incuro zigera kuri 249 mugihe yinjiye mukibuga asimbuye incuro zigera kuri 130. Uyu mukinnyi akaba amaze gutsindira ikipe ya Arsenal ibitego 107.


1 Comments

Mugisha Yves

November 29th, 2017 - 5:45AM

theo wallcot araje ashwanyaguze amakipe arikwigira ibikomerezwa

Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2935 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7808 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3800 Views