Nyuma yo kwibasirwa n'ibibazo by'imvune, undi mukinnyi wa Manchester City arahagaritswe acibwa n'amafaranga

By Mugisha Aimé-Thierry Nov 13, 2019 04:27pm 844 Views

Nyuma yo kwibasirwa n'ibibazo by'imvune, undi mukinnyi wa Manchester City arahagaritswe acibwa n'amafaranga


Bernardo Silva ukina mu kibuga hagati muri Manchester City n'ikipe y'igihugu ya Portugal ahagaritswe umukino umwe acibwa n'amafaranga agera ku ibihumbi £50 kubera inkuru yigeze gushyira ku rubuga rwe rwa twitter ivuga kuri Benjamin Mendy bakinana muri Manchester City.

Bernardo SIlva w'imyaka 25 y'amavuko yagereranyije Benjamin Mendy na Conguitos ikunda kugaragara muri Spain na Portugal aribyo byatumye afatirwa ibihano bigiye gutuma atazagaragara ku mukino Manchester City izakurikizaho muri shampiyona aho izahura na Chelsea.

Bernardo Silva yasibye iyo nkuru nyuma y'iminota 46 ayishyizeho aho yavuze ati "Ntabwo nakongera gukina n'inshuti muri iyi minsi" byatumye afatirwa iki gihano kiragaragara mu mategeko y'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Bwongereza, FA [Football Association] itegeko rya E3.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2997 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7885 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3863 Views