Umukinnyi ukinira ikipe ya Chelsea yatangaje k’umugaragaro ko yifuza kuyisohokamo

By Kwizera Yamini Jun 21, 2018 12:13pm 1220 Views

Umukinnyi ukinira ikipe ya Chelsea yatangaje k’umugaragaro ko yifuza kuyisohokamo


Umukinnyi ukomoka mugihugu cy’ubwongereza akaba akinira ikipe ya Chelsea yo muri iki gihugu witwa Ruben Loftus-Cheek yatangaje kumugaragaro ko yifuza gusohoka muri iyi kipe ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo muri iyi mpeshyi.

Ni nyuma y’aho uyu mukinnyi uri kumwe n’ikipe y’igihugu cy’ubwongereza iri kubarizwa mugihugu cy’uburusiya aho yitabiriye imikino yanyuma y’igikombe cy’isi, abashije kwigaragaza cyane mumwaka w’imikino ushize mu ikipe ya Crystal Palace, ikipe yari yaratijwe na Chelsea.

Uyu mukinnyi w’imyaka 22 y’amavuko, akaba yifuza gusohoka muri Chelsea akerekeza mu ikipe izamuha umwanya uhagije wo gukina m’umwaka utaha w’imikino.

Ruben Loftus-Cheek yagaragaye bwambere yambaye umwambaro wa Chelsea m’umwaka wa 2014, gusa akaba yaragowe cyane no kubona umwanya uhagije wo kubanza mukibuga.

M’umwaka w’imikino ushize, uyu mukinnyi yari yaratijwe mu ikipe ya Crystal Palace aho yabashije kugaragara mukibuga ubugira 24 aho yabashije kugaragara yabanje mukibuga incuro 21.

Aganira n’itangazamakuru nyuma y’umukino ikipe y’igihugu cy’ubwongereza yatsinzemo igihugu cya Tunisia ibitego bibiri kuri kimwe, Ruben Loftus-Cheek yatangiye agira ati:”Nirwo rufunguzo rwajye m’umwaka w’imikino utaha ntitaye ku ikipe nzaba ndi gukinamo. Ndifuza gukina.

“Ndifuza gukina imikino myinshi uko mbishoboye. Ndetse no m’umwaka w’imikino ushize, ntabwo nakinnye imikino ihagije nk’uko nabyifuzaga, kubera imvune. Rero ndumva nshaka umwaka w’imikino wihariye ndi gukina.  


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2935 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7807 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3800 Views