Uburyo gahunda yo kugura abanyezamu mu ikipe ya Real Madrid iteye kugeza ubu:

By Kwizera Yamini Mar 1, 2018 12:03pm 1045 Views

Uburyo gahunda yo kugura abanyezamu mu ikipe ya Real Madrid iteye kugeza ubu:


Ikipe ya Real Madrid yo mugihugu cya Espagne imaze igihe kinini igarukwaho cyane mu itangazamakuru ahanini ivugwaho kwifuza abanyezamu batandukanye aho ku isonga hari David De Gea ukinira ikipe ya Manchester United, Thibaut Courtois ukinira ikipe ya Chelsea ndetse na Kepa ukinira ikipe ya Athletic Bilbao.

Kuva iyi kipe yabura umunyezamu wa Manchester United witwa David De Gea ku isegonda rya nyuma ry’isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo mumpeshyi ya 2015, yakunze gukoresha umunyezamu ukomoka mugihugu cya Costa Rica witwa Keylor Navas.

Kugeza ubu, uyu munyezamu yamaze kwemeza umutoza wa Real Madrid ko ashobora kumugenderaho agatwara ibikombe bitandukanye. Uyu munyezamu kandi yishimiye cyane ubuzima abayemo mumujyi wa Madrid ndetse akaba aheruka gutangaza ko atazigera asohoka muri iyi kipe y’ibwami bw’ I Madrid.

Umutoza w’abanyezamu b’ikipe ya Real Madrid witwa Luis Llopis afitanye umubano udasanzwe n’uyu munyezamu ukomoka muri amerika y’amajyepfo banabanye ubwo yari umunyezamu w’ikipe ya Levante ikina mucyiciro cyambere mugihugu cya Espagne.

Keylor Navas yageze mu ikipe ya Real Madrid nyuma yo kwitwara neza mumikino yanyuma y’igikombe cy’isi giheruka cya 2014, umusaruro wamuhesheje kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid aguzwe miliyoni icumi z’amayero.

Navas kandi yamaze gutangaza ko adateganya kuva mu ikipe ya Real Madrid (Amasezerano ye muri iyi kipe atararangira), kabone n’ubwo iyi kipe yatera indi ntambwe ikagura undi munyezamu.

Ubwo ikipe ya Real Madrid yari igiye kugura umunyezamu wa Athletic Bilbao witwa Kepa, umutoza Zinedine Zidane yatangaje ko uyu munyezamu azaba nimero ya kabiri nyuma ya Keylor Navas umaze gutwarana n’iyi kipe ibikombe bibiri bya UEFA Champions League, igikombe gihuza amakipe yabaye ayambere iwayo k’umugabane w’I birayi.

Ikipe ya Real Madrid irifuza kugura undi munyezamu ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo mumpeshyi y’uyu mwaka aho yifuza kugura umunyezamu ukiri muto kandi ugaragaza impano idasanzwe mu kurinda izamu, cyangwa umunyezamu mukuru ariko uhiga abandi banyezamu bose basigaye ku isi.

Nk’uko inkuru dukesha ikinyamakuru kitwa Goal ikomeza ibitangaza, ngo, iyi kipe, ikomeje kwifuza kugura hagati ya David De Gea ukinira ikipe ya Manchester United ndetse na Thibaut Courtois ukinira ikipe ya Chelsea.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 25, 2017 9181 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2606 Views

By Kwizera Yamini
Oct 27, 2017 3326 Views