Uburyo amakipe yo mugihugu cy’ubwongereza agomba guhura mucyiciro gikurikiyeho mu irushanwa rya FA Cup:

By Kwizera Yamini Jan 30, 2018 10:30am 1228 Views

Uburyo amakipe yo mugihugu cy’ubwongereza agomba guhura mucyiciro gikurikiyeho mu irushanwa rya FA Cup:


Muri aka kanya (ubwo twandikaga iyi nkuru) nibwo amakipe yo mugihugu cy’ubwongereza yamaze gukatisha itike yo gukina icyiciro gikurikiyeho mu irushanwa ry’igikombe cy’igihugu cyizwi nka FA Cup amaze kumenya uburyo azahura.

Ikipe ya Manchester United nyuma yo kunyagira yeovil town ibitego bigera kuri bine kubusa, igomba kwisobanura n’ikipe izarokoka hagati y’amakipe abiri aheruka kugwa miswi ariyo Huddersfield Town ndetse na Birmingham.

K’urundi ruhande, ikipe ya Manchester City mucyeba w’ibihe byose wa Manchester United ikomeje kugaragaza urwego rudasanzwe rw’imikinire igomba guhura na Wigan. Iyi kipe ya Wigan izwiho kuba yaratwaye igikombe cya FA Cup mumwaka wa 2013 ubwo yatsindaga Manchester City kumukino wanyuma.

Ikipe ya Tottenham Hotspurs igomba gucakirana n’ikipe izarokoka hagati ya Millwal ndetse na Rochdale, amakipe agomba kwisobanura m’umukino wo kwishyura nyuma y’uko aheruka kugwa miswi m’umukino ubanza.

Nyuma yo gutsinda ikipe ya Newcastle United ibitego bitatu kubusa, ikipe ya Chelsea igomba guhura n’ikipe ya Hull City.

Dore muri rusange uburyo amakipe yatomboranye:

·         Sheffield Wednesday - Swansea / Notts County

·         West Brom - Southampton

·         Chelsea - Hull

·         Leicester - Sheffield United

·         Huddersfield /Birmingham - Manchester United

·         Millwall / Rochdale - Newport or Tottenham

·         Brighton - Coventry

 

·         Wigan - Manchester City


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2907 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7763 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3778 Views