Transfers: Real Madrid irifuza rutahizamu wa Liverpool FC

By Kwizera Yamini Dec 4, 2017 11:15am 1200 Views

Transfers: Real Madrid irifuza rutahizamu wa Liverpool FC


Ikipe ya Real Madrid yo mugihugu cya Espagne irifuza umukinnyi ukinira ikipe ya Liverpool FC yo mugihugu cy’ubwongereza.

Iyi kipe y’ibwami bwa Espagne ikomeje kwifuza rutahizamu ukomoka mugihugu cya misiri (Egypt) ukinira ikipe ya Liverpool FC witwa Mohamed Salah.

Mohamed Salah yageze mu ikipe ya Liverpool ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo mumpeshyi ishize ndetse akaba akomeje kwigaragaza cyane haba muri shampiyona y’abongereza ndetse no k’uruhando mpuzamahanga.

Uyu mukinnyi watereranywe na Chelsea amaze gutsinda ibitego 18 byose mumikino 24 yose amaze kugaragaramo akinira ikipe ya Liverpool.

nk’uko umutoza witwa Hector Cuper  utoza ikipe y’igihugu cya misiri uyu mukinnyi akinira yabitangarije ON Sport TV yo muri iki gihugu, ngo ikipe ya Real Madrid yatangiye gutera ijisho ryayo kuri uyu mukinnyi.

Mumagambo ye, Hector Cuper yagize ati:”Namaze kwakira amakuru y’impamo avuga ko ikipe ya Real Madrid yifuza Salah, gusa tureke kwihutisha ibintu.

“Kuri jye, muri aka kanya ari mumwanya utangaje.

 

Ikipe ya Liverpool yaguze Mohamed Salah kuri £34m ndetsde ikaba ititeguye na gato kurekura uyu mukinnyi uyifatiye runini ahanini kubera ko ishobora gutakaza umunya Brazil witwa Philippe Coutinho ushobora kwerekeza muri FC Barcelona.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 25, 2017 9156 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2591 Views

By Kwizera Yamini
Oct 27, 2017 3316 Views