Tottenham Hotspurs munzira zo kugurisha uyu mukinnyi wayo nyuma y’aho ibiganiro byo kumwongerera amasezerano bitagize icyo bigeraho:

By Kwizera Yamini Feb 23, 2018 09:41am 427 Views

Tottenham Hotspurs munzira zo kugurisha uyu mukinnyi wayo nyuma y’aho ibiganiro byo kumwongerera amasezerano bitagize icyo bigeraho:


Ikipe ya Tottenham Hotspurs iri munzira zo kugurisha umukinnyi wayo nyuma y’aho ibiganiro byo kumwongerera amasezerano bitagize icyo bigeraho.

Iyi kipe yomumajyaruguru y’umujyi wa London, yisanze mu ihurizo rikomeye aho igomba kugurisha myugariro wayo witwa Toby Alderweireld nyuma y’aho uyu mukinnyi akomeje kwanga kongera amasezerano muri iyi kipe.

Toby Arderweireld ukomoka mugihugu cy’ububirigi, akomeje kwifuzwa n’amakipe akomeye haba mugihugu cy’ubwongereza ndetse no k’umugabne w’iburayi.

Uyu mukinnyi w’imyaka 27 y’amavuko, arifuzwa cyane n’amakipe arimo Manchester United yo mugihugu cy’ubwongereza ndetse n’ikipe ya Real Madrid yo mugihugu cya Espagne.

Uyu mukinnyi, arifuza kuzajya ahembwa £150,000 buri cyumweru kugirango yongere amasezerano muri iyi kipe ihagaze k’umwanya wa gatanu k’urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’abongereza.

Gusa, ikipe ya Tottenham Hotspurs irifuza kuzajya ihemba £110,000 kucyumweru uyu mukinnyi ukomeje kugaragaza impano idasanzwe mukurarira izamu nk’uko inkuru dukesha the Times ikomeza ibitangaza.

Tottenham Hotspurs, ngo yaba yamaze gutangira kwitegura kubaho idafite Toby Alderweireld ushobora kuyisohokamo ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo mumpeshyi y’uyu mwaka.

Uyu mubiligi aramutse asohotse muri iyi kipe yo mumajyaruguru y’umujyi wa London, cyaba ari icyuho gikomeye cyane cyane k’umutoza wayo witwa Mauricio Pochettino wifuza kubaka ikipe ihatanira ibikombe haba mugihugu cy’ubwongereza ndetse no k’umugabane w’iburayi muri rusange.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2511 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7232 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3440 Views