Tiemoue Bakayoko yagize icyo atangaza ku bihano byafatiwe Bernardo Silva

By Mugisha Aimé-Thierry Oct 3, 2019 10:28pm 714 Views

Tiemoue Bakayoko yagize icyo atangaza ku bihano byafatiwe Bernardo Silva


Umukinnyi wo mukibuga hagati mu ikipe ya Monaco yavuze ko yatunguwe cyane n'uburyo uyu musore bahoze bakinana yahanwe ashijwa kuba yaraharabitse Benjamin Mendy bakinaa muri Manchester City abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter byaje no kumuviramo gufatirwa ibihano n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Bwongereza.

Uyu musore nyuma yo gutangaza iyo foto yahise asiba kuwa Gatatu yafatiwe ibihano n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Bwongereza aho bivugwa ko azamara imikino itandatu atagaragara mu kibuga gusa n'umutoza wa Manchester City, Pep Guradiola nawe yatangaje ko nta vangura ririmo wongeyeho n'abandi bakinnyi batandukanye muri Manchester City ndetse na Mendy ubwe.

Tiemoue Bakayoko yavuze ko Bernardo Silva na Benjamim Mendy bose bakinannye muri Monaco yegukanye igikombe cya shampiyona y'Ubufaransa bakundaga gukina cyane bihura neza n'ibyo Pep Guardiola na Raheem Sterling bigeze gutangaza nyuma yuko hatangiye kuvugwa amakuru avuga ko Bernardo Silva azahanishwa imikino itandatu atagaragara mu kibuga


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2816 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7649 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3711 Views