Thibaut Courtois yatangaje amagambo abakunzi ba Chelsea bari bamutegerejeho:

By Kwizera Yamini Feb 21, 2018 02:35pm 700 Views

Thibaut Courtois yatangaje amagambo abakunzi ba Chelsea bari bamutegerejeho:


Umunyezamu ukinira ikipe ya Chelsea yo mugihugu cy’ubwongereza, yatangaje amagambo abakunzi b’iyi kipe bari bamutegerejeho.

Umunyezamu w’imyaka 25 y’amavuko ukomoka mugihugu cy’ububiligi witwa Thibaut Courtois, yatangaje amagambo abakunzi ba Chelsea bari bategereje cyane.

Uyu mukinnyi, yagiye agarukwaho cyane mu itangazamakuru ahanini avugwaho kuba yaba agiye kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid yo mugihugu cya Espagne.

Nk’uko aheruka kubitangaza, uyu mukinnyi yavuze ko umutima we wose wibereye mugihugu cya Espagne mumujyi wa Madrid, amagambo atarakiriwe neza n’abakunzi ba Chelsea uyu mukinnyi akinira.

Nyuma yo guasha ikipe ya Chelsea kunganya na FC Barcelona igitego kimwe kuri kimwe m’umukino wa 1/8 cya UEFA Champions League, irushanwa rihuza amakipe yabaye ayambere iwayo k’umugabane w’iburayi,  uyu mukinnyi yegerewe n’itangazamakuru maze agira icyo aritangariza.

Mumagambo ye, Thibaut Courtois yatangiye agira ati:”Ntabwo nari namenya neza ahazaza hajye. Ibyo navuze ko umutima wajye uri I Madrid, byumviswe nabi.

“Mfite abana babiri muri Espagne, I Madrid, kandi ntabwo biba byoroshye. Nsigaje umwaka umwe aha kandi ndishimye ndetse ndi no kuganira na Chelsea.

“Bangiriye icyizere kuncuro yambere kandi ntabwo nabyibagiwe.

“Sinibaza ko Florentino Perez yampamagara, azahamagare umpagarariye kandi azamwumva.  

Amasezerano uyu munyezamu afitanye na Chelsea, ararangirana n’umwaka utaha wa 2019, ndetse uyu mukinnyi akaba ashidikanywaho kuba yaba afite ubushake bwo kongera amasezerano muri iyi kipe yo mumujyi wa London.

Thibaut Courtois yitezweho gusubira mumujyi wa Madrid yamazemo imyaka itatu aho yakiniraga ikipe ya Athletico Madrid.

Uyu mukinnyi akaba yitezweho kujya gusimbura Keylor Navas mu ikipe ya Real Madrid mumwaka w’imikino utaha.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2737 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7536 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3627 Views