Tubane James yafashije Kiyovu Sports FC kwegukana amanota atatu y'umunsi wa karindwi

By Adam Yannick Nov 3, 2019 08:14pm 287 Views

Tubane James yafashije Kiyovu Sports FC kwegukana amanota atatu y'umunsi wa karindwi


Kuri iki cyumweru tariki 3,Ukwakira 2019, hakomezaga imikino isoza umunsi wa karindwi wa Rwanda Premier League 2019-2020 ahakinwe imikino ine yari isigaye kuko indi yari yakinywe ku munsi w'ejo kuwa gatandatu tariki 2/11/2019.

Kiyovu Sports FC yaherukaga kunganya na Gasogi United FC 1-1, itsinze ibitego 2-1 Heroes FC yari yatsinzwe na Mukura VC mu mukino wo ku munsi wa gatandatu wa shampiyona, ni Umukino wabereye kuri Stade ya Mumena(Amitie).

Mu minota isoza y'igice cya mbere yaranzwe no guhuzagurika ku buryo nta kipe yabashaga guhererekanya imiprlira icumi neza, Armel Gislain wa Kiyovu Sports yateye ishoti rikomeye, umupira ukubita ku mutambiko w’izamu ugaruka mu kibuga.

Igice cya mbere cyarangiye nta kipe ishoboye kubona igitego mu izamu ry’indi, Heroes FC yaje ifite gahunda  yo gutsinda nk'ibisanzwe igacungira ku mipira miremire.

Mu gice cya kabiri nyuma yo kumva amabwiriza y’abatoza ku mpande zombi, habayeho gusimbuza kuruhande rwa Kiyovu Sports aho Nsanzimfura Keddy yasimbuye Nyirinkindi Saleh, amakipe yombi atangira gukina  umupira mwiza buri kipe ishaka uko yabona igitego cy’intsinzi.

Ku munota wa 65 nibwo Heroes FC yafunguye amazamu ku burangare bw' ab'inyuma ba Kiyovu Sports.

Ku munota wa 77' w'umukino, Kiyovu Sprts yabonye Coup-franc nko muri metero 30 zizamu rya Heroes maze Nsanzimfura Keddy atera ishoti rikomeye umuzamu wa Heroes Pascal wigeze no gukina muri Kiyovu ntiyashobora gufata umupira waruhukiye mu izamu biba 1-1.

Habura iminota 7 gusa ngo umukino urangire, Kiyovu Sports yabonye koruneri yatewe neza na Nsanzimfura umupira usanga Tubane James watsinze igitego cyiza cy'umutwe cyanasoje umukino, abakunzi ba Kiyovu bari kuri Stade Mumena babyina intsinzi.

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa gatandatu, Espoir FC yatsinze Gasogi United FC 3-2, Musanze FC yanganyije na Rayon Sports 1-1 mu gihe APR FC yatsinze Mukura VS&L 1-0.

Imikino y'umunsi wa munani wa shampiyona izakinwa ku munsi wo ku wa kabiri tariki 5 ndetse no kuwa gatatu tariki 6,Ugushyingo 2019, mbere y'uko shampiyona ihagarara kubera imikino y’ikipe y’iguhugu iteganyijwe kuba tariki 14 na 17 Ukuboza 2019.

No Picture Available

Urutonde rwuko amakipe akurikiranye kugeza ku mukino wa karindwi


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 3934 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 7871 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 3211 Views