TRANSFER NEWS LIVE: Amakipe ari kugenda yifuza abakinnyi batandukanye ku mugabane w' Iburayi

By Mugisha Aimé Thierry Feb 18, 2019 01:51pm 483 Views

TRANSFER NEWS LIVE: Amakipe ari kugenda yifuza abakinnyi batandukanye ku mugabane w' Iburayi


Kurikira amakuru avugwa muri FC Barcelona, Real Madrid, Manchester United, Chelsea FC, Arsenal, Bayern Munich, Juventus nandi makipe yose atandukanye. 

  • David De Gea ashobora kongera amasezerano bitarenze mu kwezi kwa gatanu
  • Idrissa Gana Gueye yizeye ko PSG izagaruka imushaka mu mpeshyi
  • Manchester United yasohoye amafaranga bateganya ko bagura Jodan Sancho
  • Jose Mourinho ashobora kwerekeza muri shampiyona y' ubufaransa

17:20 CAT | West Ham irashaka Antonio Valencia ukinira Man United

West Ham United irashaka kuzana myugariro wa Manchester United ukira ku ruhande rw' iburyo akaba na kapiteni wiyi kipe Antonio Valencia, ibi bibaye nyuma yuko havuzwe ko Pablo Zabaleta usanzwe akina uyu mwanya ashobora gusezera ubwo umwaka w' imikino uzaba urangiye nkuko The Sun Football ibitangaza.

Image associée

17:10 CAT | Ibiganiro hagati ya Manchester United na David de Gea birakomeje

Mancehster United iracyari mu biganiro byo kongerera amasezerano David De Gea gusa uhagarariye uyu musore wavukiye mu gihugu cya Espanye yavuze ko Manchester United yakongeraho make kuyo bari bababwiye (£350,000/wk) kugira ngo David De Gea yongere amasezerano nkuko Sky Sports ibitangaza.

expanded thumbnail

17:00 CAT | SSC Napoli gusinyisha David Ospina bihoraho

Umutoza wa SSC Napoli, Carlo Anceloti yatangaje ko David Ospina azaba umukinnyi wa SSC Napoli bihoraho, uyu musore yageze muri iyi kipe avuye muri Arsenal ku ntizanyo ariko harimo ko SSC Napoli ishobora kumusinyisha.

David Ospina gathers the ball during Napoli's 0-0 draw at AC Milan

16:50 CAT | Jan Oblack mu biganiro byo kongera amasezerano muri Atletico de Madrid

Jan Oblack yatangaje ko umuhagarariye (agent) yatangiye ibiganiro byo kuba bamwoneza amasezerano muri Atletico de Madrid nkuko Spanish Express ibitangaza.

Résultat de recherche d'images pour

16:40 CAT | Zinedine Zidane arashaka gutoza Chelsea

Zinedine Zidane wahoze atoza Real Madrid akaza gusezera kugeza ubu yatangaje ko ashaka akazi ko gutoza Chelsea FC ariko mu gihe cyose bemeye kumuha miliyoni £200 zo kugura abakinnyi ndetse Eden Hazard akaguma muri iyi kipe, ibi bibaye nyuma yuko Mauricio Sarri usanzwe atoza iyi kipe atari gutanga umusaruro ushimisha abayobozi ba Chelsea nuko The Sun Football ibitangaza.

Résultat de recherche d'images pour

16:30 CAT | Mourinho mu nzira zijya mu gihugu cy' ubufaransa

Jose Mourinho wahoze atoza Manchester United ariko akaza gukurwa ku mirimo ye kubera umusaruro muke kugeza ubu ngo arifuzwa nikipe yo mu gihugu cy' ubufaransa ariko itaramenyekana nkuko yabitangarije beIN Sports.

expanded thumbnail

16:15 CAT | Manchester United ntabwo izagurwa na Bin Salman 

Mohammed Bin Salman yatangaje ko nta kintu yigeze aganira na Manchester United kijyanye no kuyigura nuko bimaze iminsi bivugwa mu bitangazamakuru bitandukanye ku mugabane w' iburayi ahubwo yavuze ko yahuye n' abayobozi ba Manchester United bavugana ko yazajya ibamamariza.

expanded thumbnail

15:45 CAT | Ikaze kuri mwese

Mukomeze kugira igicamunsi kiza, uyu munsi tugiye kugaruka ku makuru ari kuvugwa mu igura n' igurishwa ry' abakinnyi ku mugabane w' iburayi aho uragenda uyakurikira munota ku wundi wowe utava kuri iyi nkuru ahubwo icyo urakora ni ugukanda "Refresh" kugira ngo umenye inkuru igezweho.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 8, 2017 1743 Views

By Kwizera Yamini
Nov 9, 2017 1264 Views

By Kwizera Yamini
Nov 28, 2017 1965 Views