TAEKWONDO: Team Paradisso ya Kenya yahigitse Dream Team na Rwanda Police Team muri Ambassador's Cup 2019 (AMAFOTO)

By Ngabo Mihigo Frank Sep 9, 2019 03:03pm 407 Views

TAEKWONDO: Team Paradisso ya Kenya yahigitse Dream Team na Rwanda Police Team muri Ambassador's Cup 2019 (AMAFOTO)


Mu mpera z'icyumweru gishize kuva kuwa gatanu tariki ya 6 kugeza ku cyumweru tariki 8,Nzeri 2019 muri petit stade Amahoro i Remera ho mu mujyi wa Kigali, haberaga imikino ngarukamwana ya Taekwondo Ambassador's cup ku nshuro ya karindwi.

Ni irushanwa ritegurwa n'ishyirahamwe ry'umukino wa Taekwondo mu Rwanda (FRR) rigaterwa inkunga na Minisiteri y'umuco na Siporo ndetse na Ambasade ya Koreya mu Rwanda nk'abaterankunga bahoraho kuva ryatangira mu mwaka wa 2012.

Taekwondo, umukino ubereye ijisho

Mu irushanwa ry'uyu mwaka hitabiriye amakipe 20 mu byiciro bitandukanye by'abakinnyi aho 17 muri ayo makipe asanzwe abarizwa mu Rwanda, abiri (2) akaba ayo muri Kenya ndetse n'ikipe ya Eagle de Fer ya DRC.

Uyu mwaka ikipe ya Team Paradisso yo muri Kenya yahize andi makipe mu irushanwa aho yari ifite abakinnyi 41, yegukana imidari 27 harimo iya Zahabu(Gold) 6, iya Feza(Silver) 7 ndetse n’iy’Umuringa(Bronze) 14, yabonye amanota 118.

 

Umusifuzi (Zura) Hagati y'abakinnyi

Ku mwanya wa 2 haje Dream Taekwondo Club yo mu Rwanda yakinishije abakinnyi 27 ibona imidari 15, harimo iya Zahabu 5, iya Feza 3 ndetse n’iy’Umuringa 7. Ikaba yabonye amanota 78.

Ikipe ya 3 yabaye Rwanda Police Taekwondo Team  yo yakinishije abakinnyi 15 babona imidari 9, harimo iya Zahabu 6, uwa Feza 1 ndetse n’iy’Umuringa 2. Yabonye amanota 62.

Rwanda Police Team yahawe imidari

Ikipe y'ikigo Ikipe cy'impunzi cya Mahama yahawe igikombe cy' ikipe yashyize hamwe, Aigle de Fer yo muri DRCongo ishimwa nk'ikipe yitabiriye irushanwa inshuro nyinshi, mu gihe ikipe ya Nyamata Taekwondo Club yahembwe nk’ikipe iri kuzamuka neza.

 Habaye imyiyereko inogeye ijisho

AMAFOTO: NGABO Mihigo Frank

No Picture Available

Imigeri yavuzaga ubuhuha

No Picture Available

.

No Picture Available

Abatoza batangaga amabwiriza

No Picture Available

.

No Picture Available

Abafite ubumuga bagaragaje imbaraga

No Picture Available

.

No Picture Available

Abasifuzi bari maso

No Picture Available

.

No Picture Available

Igikoresho cyifashishwa mu kubara amanota

No Picture Available

Abafana bari benshi

No Picture Available

Amb. Munyabagisha Valens uyobora Komite Olempike ashimira abitabiriye irushanwa

No Picture Available

Ambasaderi wa Koreya mu Rwanda

No Picture Available

Taekwondo ni umukino utoza ikinyabupfura

No Picture Available

Abahize abandi bahawe imidari

No Picture Available

.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Ngabo Mihigo Frank
Jun 6, 2019 461 Views

By Ngabo Mihigo Frank
Jul 3, 2019 431 Views

By Nsengiyumva Innocent
Jul 23, 2019 287 Views