RPL:Sugira Ernest nyuma y'iminota 10 afashije Rayon Sports Fc kwegukana amanota atatu

By Adam Yannick Jan 5, 2020 08:17pm 181 Views

RPL:Sugira Ernest nyuma y'iminota 10 afashije Rayon Sports Fc kwegukana amanota atatu


Sugira Ernest nyuma y'iminsi itandatu (6) avuye muri APR fc ajya muri Rayon Sports fc ndetse na nyuma yo kumara umwaka (iminsi 365) adatsinda igitego ashoboye kongera gutsinda.

Kuri iki cyumweru tariki 5 Mutarama 2020 nibwo hari hateganyijwe gukinwa imikino ine(4 yagombaga gusoza umunsi wa 16 wa Rwanda Premier League. Hakaba hari hateganyijwe imikino ine gusa kulo indi ine yari yabaye ku munsi w'ejo tariki 4 Mutarama 2020. Muri iyo mikino uko ari ine,umukino warutegerejwe n'abantu benshi nuwagombaga guhuza Rayon Sports na Gasogi United.

Uyu mukino wabereye kuri Stade Regionale,aho Rayon Sports yari yakiriye Gasogi United. Uyu mukino watangiye ku isaha ya saa munani na mirongo itanu n'itanu ( 14H55') aho abantu benshi basanze umukino watangiye. Gusa ikintu cyatunguye abari kuri Stade naho.Sugira yabanje hanze,mugihe bumvaga ko.ari bubanzemo. Nyuma yuko atabanjemo yari mu bakinnyi 18 Kilasa yari yitwaje gukoresha. Igice cya mbere cyaranzwe no gusatirana ku mpande zombi,nubwo nta kipe y'igeze ibona igitego,maze igice cya mbere kirangira nta kipe ishoboye kubona igitego ari 0-0.

Igice cya kabiri kigitangira Kilasa yakoze impinduka maze akuramo Iranzi yinjizamo Sugira. Ku munota wa cumi  (10) bihwanye n'umunota wa 55 nibwo Sugira yahagurukije abakunzi ba Rayon batari benshi nkuko bisanzwe kuko ahasanzwe niho wabonaga ko hari abakunzi benshi mu gihe mu cyubahiro intebe bari bateguye zimwe zari zambaye ubusa,igitego yatsinze Stade yose yahise ihaguruka itangira ku muririmba. Iki gitego atsinze cyahaye intsinzi Rayon ni umupira yahawe na Rutanga maze arasimbuka asumba abinyuma ba Gasogi,umuzamu Gael nta kindi yari gukora uretse kujya kuzana umupira mu izamu.

Iki gitego atsinze,agitsinze nyuma y'umwaka (Iminsi 365) kuko yaherukaga gutsinda muri shampiyona y'u Rwanda tariki 6 Mutarama 2019,ubwo APR fc yatsindaga As Muhanga fc 2-1.Akaba yongeye kubikora tariki 5 Mutarama 2019.Sugira yatangiye kumenyekana mu mwaka wa 2012 ubwo yakinaga muri As Muhanga fc,aho yaje kugurwa na APR fc ariko,ntibyakunda maze ajya muri As Kigali fc,aho yaje kugirira ibihe byiza,ahamagarwa mu ikipe y'igihugu aho yaje guhita agurwa na As Vita club yo muri Congo mu mwaka wa 2015-2016,gusa naho ntibyagenze neza maze agaruka mu Rwanda aho nanone,yongeye kugurwa na APR fc,gusa yaje kugira imvune,amara umwaka adakina,nyuma yo kuva mumvune,APR fc yamwongeye amasezerano,y'imyaka ibiri (2),gusa ntabwo byagenze neza,yaje guharikwa na APR fc,nyuma yuko arangije ibihano umutoza wayo,avuga ko atazamukoresha ko afite ba Rutahizamu batsinda. Nibwo Rayon Sports yaje kumutira,ibintu bitavuzweho n'abakunzi benshi be Rayon,bavuga ko Umuyobozi wabo yabagambaniye.Gusa nyuma y'umukino bose barimo bamusingiza.

Ku munsi wa 17 Rayon Sports fc izaba yasuye As Kigali fc yanganyije na APR fc,Gasogi United fc yo izaba yagiye i Rubavu kwa Marine fc yatsinze Gicumbi.Naho APR fc yanganyije na As Kigali fc izaba yakiriye Bugesera fc yatsinze Hereos fc.

Uko imikino yose yagenze y'umunsi wa 16 Rwanda Premier League 2019-2020

Ku wa gatandatu tariki 4 Mutarama 2020

Kiyovu Sport fc 0-0 Etincelles fc

APR fc 0-0 As Kigali fc

Heroes fc 0-1 Bugesera fc

Espoir fc 1-2 Mukura Victoire Sport

Ku cyumweru tariki 5 Mutarama 2020

Musanze fc 2-1 As Muhanga fc

Sunrise fc 2-2 Police fc

Gicumbi fc 1-2 Marine fc

Rayon Sports fc 1-0 Gasogi United fc

 


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 4299 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 8485 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 3489 Views