Sugira Ernest yatijwe Rayon Sports yemeye kumuhemba menshi kurusha abandi

By Ngabo Mihigo Frank Dec 30, 2019 11:30am 537 Views

Sugira Ernest yatijwe Rayon Sports yemeye kumuhemba menshi kurusha abandi


Rutahizamu mpuzamahanga w'ikipe y'igihugu y' u Rwanda na APR FC, Sugira Ernest yatijwe Rayon Sports azakinira mu gihe kingana n'umwaka n'igice yari asigaje ku masezerano afitanye na APR FC.

Sugira Ernest yari amaze amezi abiri atabarizwa mu ikipe ya mbere ya APR FC nyuma yo guhagarikwa, akoherezwa kujya gukorera imyitozo mu ikipe y’abato ndetse akanakatwa 30% by’umushahara muri icyo gihe cy’ibihano.

Rayon Sports na Gasogi United ni amwe mu makipe abiri yifuzaga uyu mukinnyi wa APR FC utaha izamu ndetse Umuyobozi wa Gasogi United, KNC, we ubwe yagiranye ibiganiro na Sugira Ernest wari wemeye ko ashobora kumukinira.

Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru, avuga Rayon Sports yegukanye Sugira Ernest nyuma yo guhigika andi makipe nk’iyashobora kwishyura umushahara w’ukwezi uyu mukinnyi yahabwaga mu ikipe y’ingabo (900.000 RWF).

Sugira Ernest yageze muri APR FC ku nshuro ya mbere mu mwaka wa 2013 avuye muri AS Muhanga, mbere yo kujya muri AS Kigali mu wa 2014, aho yakinnye imyaka 2 agahita agurwa na AS Vita Club yamazemo umwaka umwe agaruka muri APR FC.


1 Comments

Rukundo

December 30th, 2019 - 11:44AM

Mwaramutse neza!! Nge sindi mukuru cyane Arko nge namenye ubwenge mfana Rayon sports , arko mumyaka yange 29ans nubwambere ibi mbibonye byo gutira umukeba . Gusa Sugira sumukinnyi mubi pe, arko nabayobozi bange ndabemera bivuze ngo umwanzuro wabo ngomba kuwubaha cyane ko president Sadate arumugabo ureba kure , murakoze.

Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 4299 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 8485 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 3489 Views