Umwe muri banyirikipe ya Arsenal FC yeruye agira icyo atangaza kuri Alexis Sanchez ndetse na Mesut Ozil.

By Kwizera Yamini Oct 26, 2017 05:38am 6289 Views

Umwe muri banyirikipe ya Arsenal FC yeruye agira icyo atangaza kuri Alexis Sanchez ndetse na Mesut Ozil.


Abakinnyi babiri ba Arsenal FC barimo Alexis Sanchez ndetse na Mesut Ozil bamaze igihe kitari gito baranze kongera amasezerano yabo muri iyi kipe ndetse akaba azarangirana n’uyu mwaka w’imikino.

Gusa n’ubwo Arsne wenger utoza iyi kipe aheruka kugaragaza bimwe mubimenyetso bigaragaza ko iyi kipe yaba yiteguye kurekura aba bakinnyi, umuherwe witwa Stan Kroenke ufite imigabane myinshi muri iyi kipe yashimangiye ko azishimira cyane kubona aba bakinnyi bongera gusinyira iyi kipe yo mumujyi wa London.

Aganira na Mirror dukesha iyi nkuru, Stan Kroenke yagize ati:”Turifuza gukurura abakinnyi bo kurwego rwo hejuru, tukagumana abari kuri urwo rwego. Abo basore (Ozil na Sanchez) bari kurwego rwo hejuru.

“Nabarebye kucyumweru (iyi kipe itsinda Everton ibitego 5-2) kandi bagaragaraga neza mumwambaro w’ikipe. Mubyukuri bagaragaraga neza kandi banakinnye neza. Twakwishimira kubagumana.


4 Comments

shyaka

October 26th, 2017 - 7:57AM

Byaba byiza bayigumyemo ark byanashimisha abakinyi nabafana Wenger ayivuyemo hakaza undi mutoza Nokugenda kwabakinyi biterwa nuwo muzehe ngoni wenger

lambert

October 26th, 2017 - 7:59AM

courage bantu bajye bizaza najye ndumukunzi wanyu

Chopra

November 02nd, 2017 - 4:58PM

Wenger nabahe contract areke gukomeza adutsindisha.

Karugendo geoffrey

November 04th, 2017 - 8:16AM

Wenger nu muherwe ni bongere abana contract barashoboye

Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2126 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 6289 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2995 Views