Rwanda Cycling Cup: Benediction Excel Energy yihariye ibihembo muri 'Muhanga Circuit' (AMAFOTO)

By Ngabo Mihigo Frank Nov 2, 2019 10:34pm 702 Views

Rwanda Cycling Cup: Benediction Excel Energy yihariye ibihembo muri 'Muhanga Circuit' (AMAFOTO)


Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Ugushyingo 2019, mu bice bitandukanye by'umujyi wa Muhanga hakiniwe isiganwa ry'isaha (Course D'une Heure) rya 6 rya Rwanda Cycling Cup 2019 ryiswe Muhanga Circuit aho ikipe ya Benediction Excel Energy y' i Rubavu yihariye ibihembo.

Iri siganwa ryakinwe mu byiciro 2 aho abagize icyiciro cy'ingimbi ndetse n'abagore, batangiye i saa tatu n'igice za mugitondo 9:30 mu gihe abatarengeje imyaka 23 n'abagabo bakuru bo batangiye gusiganwa i saa tanu z'amanywa (11:00').

Abasiganwa mu byiciro byose bakoraga urugendo rw'intera y'ibirometero bitatu na metero magana atatu (3,3KM) bazenguruka ibice by'umujyi wa Muhanga, bagategereza ko uwo isaha (iminota 60) yuzura ari imbere y'abandi aba yegukanye isiganwa.

Abasiganwa bazengurukaga bava kuri Station Engen - Havana Bar- SKOL- Muhanga District - RNP - ALTM Industrial Development Ltd-Gare de Muhanga- ICK- bakagaruka kuri Stasion Engen ari naho basorezaga isiganwa nyuma yo kuzenguruka igihe cy'isaha bakongeraho kuzenguruka inshuro ebyiri.

Ingabire Diane wegukanye 'Criterium Byemeyire Lambert' mu kwezi gushize yongeye guhiga bagenzi be bakinana mu cyiciro aho yakoreshe 1h06’10” akurikirwa na Nyirarukundo Claudine ndetse na Nzayisenga Valentine, bose bakinana mu ikipe ya Benediction Excel Energy.

Mu cyiciro cy'ingimbi, Nzayikorera Emmanuel yegukanye iri siganwa akurikirwa na Muhawenimana Jean d’Amour banganyije ibihe (1h6'40") bombi bakina muri Benediction Excel Energy aho bakurikiwe na Tuyizere Etiene ukinira Nyabihu Cycling Team we wakoresheje 1h7'15".

Mu marira menshi yatewe n''ibyishimo, Nzayikorera Emmanuel wegukanye isiganwa bwa mbere mu mateka ye yagize ati

"Ndashimira Imana yatumye mbasha kuba uwa mbere kuko nari maze iminsi myinshi ntatsinda, ndanashimira Mama wanjye wambyaye na Marume Munyaneza Didier wanyinjije mu mukino w'amagare akangurira igare (Pneu Ballon) ndizera ko Imana izatuma nongera gutsinda"

Mu cyiciro cy'abagabo ndetse n'abatarengeje imyaka 23, Uhiriwe Byiza Renus yegukanye aka gace akoresheje 1h10'50" nyuma yo guhangana cyane na Uwiduhaye Mike warushijwe amasegonda 5" gusa aho yafashwaga na Nzeyimana Muhirwa ndetse na Ruberwa Jean Damascene bose bakinana muri Nyabihu Cycling Team.

Byiza Renus, Nzeyimana Muhirwa ndetse na Uwiduhaye Mike bitandukanyije n'itsinda ry'abandi bakinnyi ubwo bazengurukaga inshuro ya kabiri Nzeyimana aza gusigara ku muzenguruko wa cumi, Manizabayo Eric wa Benediction ndetse na Ruberwa Jean Damascene wa Nyabihu CC bakoreshaga imbaraga nyinshi ariko ntibabasha gushyikira Mike na Renus.

Uhiriwe Byiza Renus wegukanye isiganwa bwa mbere mu cyiciro cy'abagabo bakuru, yagize ati

"Uyu munsi byari bimeze neza, ryari isiganwa rigufi ariko rikomeye, nabashije kugenda hakiri kare nkoze 'Break Away' birashoboka. Ndashimira abatoza banjye, abakinnyi dukinana bamfashije ndetse n'abakanishi badukorera amagare."

Mugisha Samuel watwaye agace ka gatanu muri Rwanda Cycling Cup 2019 kiswe 'Criterium Byemayire Lambert' , Mugisha Moise watwaye 'Rwamagana Circuit' ndetse na Munyaneza Didier watwaye 'Kivu Race', Nzafashwanayo Jean Claude na Hakizimana Seth ntibitabiriye iri siganwa kuko bahagarariye u Rwanda muri Tour du Faso 2019 (Burkina Faso) iri kuba.

Agace ka karindwi ka Rwanda Cycling Cup kazabera mu mujyi wa Musanze tariki 23,Ugushyingo 2019, aho kazaba gafite izina rya 'Farmers Race' mu gihe agace ka munani ari nako kazasoza umwaka kazaba tariki ya 7,Ukuboza 2019 kakazenguruka ibice by'umujyi wa Kigali gafite izina rya 'Tour de Kigali' ahazatangarizwa abazegukana Rwanda Cycling Cup 2019 mu byiciro byose.

Aya masiganwa ngarukamwaka ya Rwanda Cycling Cup azenguruka mu mijyi itandukanye y' u Rwanda, ari kuba ku nshuro ya 5 uhereye mu mwaka wa 2015 aho ategurwa n'ishyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda 'FERWACY' igaterwa inkunga na Cogebanque na Skol Rwanda inafitemo ikipe yitwa 'Skol Fly Cycling Club'.

AMAFOTO: FERWACY

No Picture Available

Mbere yo gutangira isiganwa

No Picture Available

No Picture Available

No Picture Available

Byiza Renus imbere ya Uwiduhaye Mike na Muhirwa

No Picture Available

No Picture Available

Skol Fly Cycling Club

No Picture Available

No Picture Available

Ingabire Diane 'Gahungu' ni umukinnyi utanga icyizere cy'ahazaza

No Picture Available

No Picture Available

No Picture Available

Nzayikorera Emmanuel na Muhawenimana Jean D'amour

No Picture Available

Uhiriwe Renus yateruye igare yishimira intsinzi

No Picture Available

No Picture Available

Bakunda igare


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Ngabo Mihigo Frank
Jun 2, 2019 1869 Views

By Ngabo Mihigo Frank
Jun 19, 2019 723 Views

By Justin Ndayiragije
Jun 24, 2019 906 Views