Rwanda Premier League Review - Rayon Sport yanyagiye Marine naho Mukura ifata umwanya wa kabiri nyuma yo gutsinda AS Kigali & Espoir yatsinze Heroes

By Mugisha Aimé-Thierry Nov 6, 2019 11:03pm 846 Views

Rwanda Premier League Review - Rayon Sport yanyagiye Marine naho Mukura ifata umwanya wa kabiri nyuma yo gutsinda AS Kigali & Espoir yatsinze Heroes


Nyuma yo kumara imikino itatu itabona itsinzi Rayon Sport yongeye kubona amanota atatu nyuma yo kunyagira Marine mu mukino w'umunsi wa munani wa shampiyona y'u Rwanda. Mukura Victory Sport nayo yatsinze AS Kigali itari kwitwara neza muri iyi minsi nuko Espoir ibyitwaramo neza mu Bugesera.

Nyuma yo kunganya na Etincelle, Rayon Sport yari yagarutse mu kibuga imbere icakirana na Marine. Ni umukino woroheye ikipe ya Rayon Sport yatsinze Marine ibitego 6-1 mu gihe igice cya mbere cyarangiye Rayon Sport iri imbere n'ibitego 3-1 byatsinzwe na Erik Rutanga watsinze icya mbere cyakurikiwe n'ibitego bibiri bya Iranzi jean Claude mu gihe igitego cya Marine cyatsinzwe na Mugenzi Bienvenue.

Mu gice cya kabiri Rayon Sport yarimeze neza uyu munsi yabonye ikindi ibindi bitego bitatu byatsinzwe na Mugisha Gilbert watsize icya kane cyakurikiwe n'ikindi cyatsinzwe na Iragire Saidi nyuma yo gucenga abakinnyi babiri ba Marine agatereka umupira mu izamu nuko Oumar Sidibe aterekamo igitego cya nyuma cya Rayon Sport.

Mu yindi mikino yabaye uyu munsi Mukura yatsinze AS Kigali ibitego 3-1 ku bitego byatsinzwe na Nshuti Innocent watsinze igitego cya mbere, Bertrand Iradukunda aterekamo igitego cya kabiri cya Mukura mbere yuko Nkinzingabo Fiston agaruramo igitego kimwe cya AS Kigali nuko Ntwari Evode atsindira Mukura igitego cya gatatu umukino urangira ari ibitego 3-1 Mukura ifata umwanya wa kabiri.

Uko imikino yuyu munsi yagenze

FT: Heroes 2-3 Espoir

FT: Mukura 3-1 AS Kigali

FT: Rayon Sport 6-1 Marine


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 3934 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 7871 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 3211 Views