Rutahizamu wa Saint-Étienne yo mu bufaransa yifuza gukinira ikipe y'igihugu y'U Rwanda

By Ngabo Frank Nov 23, 2018 09:01pm 242 Views

Rutahizamu wa Saint-Étienne yo mu bufaransa yifuza gukinira ikipe y'igihugu y'U Rwanda


Kevin Monnet Paquet usazwe ari umwataka uca ku ruhande rw'ibumoso aho bakinze kwita kuri 11 mu ikipe ya Saint Etienne ibarizwa muri Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu bufaransa (France ligue 1) yemeje ko ashobora gukinira amavubi mu gihe kiri imbere nyuma yaho gukinira ikipe y'igihugu y'ubufaransa kuri ubu bisa n'ibigoranye kuri we.

Paquet wavukiye mu gihugu cy’ ubufaransa kuri se w’Umufaransa na nyina w’umunyarwanda yemeje amakuru yavugaga ko kuri ubu yifuza gukinira ikipe y'igihugu y'u Rwanda (amavubi) ubwo yaganiraga na Radio ya RMC (Radio Monte carlo yo mu Bufaransa)

Paquet Yagize ati” Barampamagaye ariko ntibyagenda neza , kubera iki se ntabakinira mbere yuko nsezera kuri ruhago, ntekereza ko nzabakinira,Ndifuza gusubira ku butaka bwa mama wanjye aho nabaye"

Kevin Monnet Paquet wigeze kuba mu Rwanda yakomeje avuga ko u Rwanda rumaze gutera imbere agereranije nuko yahavuye rumeze akiri muto.

Muri iki kiganiro yagiranaga na Radio RMC yashimangiye ko yifuza gutanga umusanzu we mu guteza imbere ruhago y’URwanda rukaba rwabona tike y’igikombe cy’Afurika cya 2021, dore ko amahirwe yo kujya mu gikombe cy’Afurika cya 2019 yo yamaze kuyoyoka.

Kevin Monnet Paquet w’imyaka 30 y’amavuko wanyuze mu ikipe ha Lens ndetse na Lorient mbere yo kujya muri Saint Etienne yakiniye Ubufaransa mu ikipe z’abakiri bato ariko ntiyabasha kubona umwanya mu ikipe y’igihugu nkuru kubera abakinnyi bakomeye bayirimo.

Tariki 16 nyakanga 2016 umukino wa  gicuti wahuje ikipe ya Laussane sport yo mu cyiciro cya mbere mu busuwisi na Saint Etienne yo mu bufaransa warebwe n'uwahoze ari umutoza w'amavubi icyo gihe Jonathan Mcstry ndetse anageragaze gukora ibishoboka byose ngo Kevin Monnet Paquet wari ku ruhande rwa Saint Etienne ndetse na Quentin Rushenguziminegalllp wakiniragal Laussane sport babe baza gukinira ikipe y'igihugu y'u Rwanda amavubi ariko birangira Quentin Rushenguziminega aje wenyine nyuma yo kutumvikana neza na Kevin Monnet Paquet wari ugifite inzozi zo gukinira ikipe y'igihugu nkuru y'abafaransa "le bleus".

 


2 Comments

Emmy

November 23rd, 2018 - 10:19PM

Ngahoda ubuse igihe yaherewe bamuhendahenda ubu amaze gusaza nibwo yibutse kuzana izombaraga ze bagirengo yadukunze rero byehe!!!

Emmy

November 23rd, 2018 - 10:22PM

Ngahoda ubuse igihe yaherewe bamuhendahenda ubu amaze gusaza nibwo yibutse kuzana izombaraga ze bagirengo yadukunze rero byehe!!!

Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 23, 2017 3262 Views

By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 2170 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 4355 Views