Rutahizamu wa Rayon sport Bimenyimana Caleb yakomorewe mu mikino ya Shampiyona

By Ngabo Frank Nov 6, 2018 10:45am 536 Views

Rutahizamu wa Rayon sport Bimenyimana Caleb yakomorewe mu mikino ya Shampiyona


Rutahizamu Bimenyimana caleb Bonfils wa Rayon sport yemerewe gukomeza imikino ya Shampiyona mu gihe hibazwaga ibihano ashobora kuzahabwa kubera amakimbirane yagiranye n'umufana wa Sunrise Fc 

Mu mukino ikipe ya Sunrise ibarizwa i Nyagatare yakiriyemo ikipe ya Rayon sport tariki 1,Ugushyingo,2018 rutahizamu Bimenyimana Caleb yarwanye n'umufana wa Sunrise wari winjiye mu kibuga asa naho agiye gukubita umusifuzi kubera kutishimira icyemezo umusifuzi yari afashe cyo kutemeza igitego cyari gitsindishijwe ukuboko n'umukinnyi wa Sunrise ndetse Caleb bimuviramo kwerekwa ikarita itukura yanatumye asiba umukino ikipe ya Rayon sport yatsinzemo Gicumbi fc ibitego 3-0  ku cyumweru tariki 4,ugushyingo,2018

Nkuko tubikesha urubuga rwa Twitter rw'ikipe ya Rayon sport ubu ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda ntiryigeze ribuza Bimenyimana Caleb gukina indi mikino ya Shampiyona ndetse bikaba biteganijwe ko azagaragara mu mukino uzahuza ikipe ya Rayon sport na Bugesera Fc kuri uyu wa kane tariki 8,Ugushyingo,2018 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

Aya makuru aje mu gihe abantu benshi bibazaga ku bihano Bimenyimana Caleb ashobora guhabwa n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA nubwo yemeye ikosa akanarisabira imbabazi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu itangazamakuru 


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 23, 2017 3262 Views

By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 2170 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 4355 Views