Rutahizamu wa Manchester United witwa Romelu Lukaku yagize ubutumwa agenera abari bamaze igihe bamwibasira:

By Kwizera Yamini Feb 27, 2018 03:37am 622 Views

Rutahizamu wa Manchester United witwa Romelu Lukaku yagize ubutumwa agenera abari bamaze igihe bamwibasira:


Rutahizamu ukinira ikipe ya Manchester United yo mugihugu cy’ubwongereza witwa Romelu Lukaku yagize ubutumwa agenera abari bamaze igihe bamwibasira.

Uyu mukinnyi ukomoka mugihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo akaba afite ubwenegihugu bw’ububirigi yari amaze igihe kinini Atari mubihe bye byiza.

Romelu Lukaku yari amaze igihe kinini agarukwaho cyane n’itangazamakuru ahanini rimushinja kuba ntacyo ari gufasha ikipe ya Manchester United muri iyi minsi.

Lukaku, aheruka gutsinda igitego cya 22 muri uyu mwaka w’imikino akinira ikipe ya Manchester m’umukino wa shampiyona y’abongereza izwi nka English Premier League ikipe ya Manchester United yatsinzemo ikipe ya Chelsea FC ibitego bibiri kuri kimwe.

Aganira n’itangazamakuru nyuma y’uyu mukino, Romelu Lukaku yagize ubutumwa agenera itangazamakuru ndetse n’abakunzi ba ruhago bari bamaze igihe bamwibasira aho yatangiye agira ati:”Uko umwaka uhise undi ugataha (Burimwaka) abantu baba banyitezeho ibitego 20. Nabikoze mugihe cy’imyaka 10 nikurikiranya. Rero nagaragaje uwo ndiwe.

“Uba witeze icyubahiro, gusa nibyo bihe turimo. Ntabwo mbyumva (ibyo kunyibasira). Ndashaka gukomeza gukora nkereka abantu ibyo nshoboye gukora mukibuga.

Uyu ni umwaka wa 6 Romelu Lukaku akinnye muri shampiyona y’abongereza. Uyu mukinnyi yongeye kwibutsa abantu ko afite imyaka 24 gusa akaba yaratangiye gukina iyi shampiyona y’abongereza ubwo yari afite imyaka 16 gusa.

Yakomeje agira ati:”Yego, kubera ko namaze igihe kirekire ndi aha (muri iyi shampiyona). Natangiye gukina mfite imyaka 16. Ibi nibyo bihe binkikije.ndifuza gukomeza ngakora cyane. Mfite agahigo keza. Natsinze ibitego byinshi muri uyu mwaka w’imikino kandi ndashaka gukomerezaho.

“Nshobora kugira icyo niyongeraho. Mfite imyaka 24 y’amavuko kandi ndibaza ko ngifite imyaka myinshi ndi mukibuga ngaragaza ibyo nshoboye. Rero ntabwo bimpagije (ibyo maze gukora kugeza ubu). Burigihe mpora nifuza gutera imbere kandi ni byiza cyane.

Uyu mukinnyi kandi akaba yakomeje agira icyo atangaza kumahitamo yafashe yo kwerekeza mu ikipe ya Manchester United ubwo yavaga mu ikipe ya Everton aguzwe £75m, aho kwerekeza muri Chelsea yamureze.

Yagize ati:”Iyo nahisemo, mbifashwamo n’umutwe wajye ndetse n’umutima wajye. Nahisemo neza. nk’uko mubyibonera, ndi mubihe byiza. Ndi kumwe n’umutoza ndetse n’abakinnyi bahora bansunika. Nahoraga nifuza guhatana. Ndi gukinira ikipe ikomeye ku isi. Gusa si ibyo gusa, ndashaka gutwara n’ibikombe.  


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2935 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7808 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3800 Views