Rutahizamu Jean Didier Touya ushobora gukurikiranwa na RIB yahagaritswe na Musanze FC

By Ngabo Mihigo Frank Oct 21, 2019 11:39pm 1500 Views

Rutahizamu Jean Didier Touya ushobora gukurikiranwa na RIB yahagaritswe na Musanze FC


Mu masaha y'igicamunsi cyo kuri uyu wa mbere, hamenyekanye amakuru avuga ko rutahizamu w’ikipe ya Musanze FC, Jean Didier Touya yahagaritswe ku mirimo ye by’agateganyo kubera gukekwaho gukoresha inyandiko mpimbano zizana abanyamahanga mu Rwanda.

Uyu rutahizamu wahawe amasezerano y'umwaka n'igice muri iyi kipe muri Mutarama 2019, aravugwaho kwinjiza mu Rwanda abakinnyi  bakomoka muri Cameroon na Coté D'ivoire abizeza ko bazabona akazi muri Musanze FC, nyamara atatumwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe.

Aganira n'ikinyamakuru IMIKINO, umuvugizi wa Musanze FC Niyonzima Patrick yagize ati 

“Si impamvu y'umusaruro mucye yatumye ahagarikwa ahubwo afitanye ikibazo na Imigration (ibiro bishinzwe abinjira n'abasohoka) kuko abayobozi ba yo batubwiye ko azana abantu batujuje ibyangombwa mu Rwanda"

"Twe twamuhagaritse nk'ikipe yubahiriza amategeko y'igihugu na gahunda zose za leta, igihe ikibazo cye kizakemukira azagaruka mu ikipe"

Gg

Ibaruwa ihagarika Touya

Uyu munya-Cameroon Jean Didier Touya wigeze kwisobanura imbere y' urwego rw'igihugu rushinzwe iperereza (RIB) nabwo abazwa ku bijyanye no kuzana abantu mu Rwanda mu buryo butazwi, anakomeje kunengwa n'abafana b'iyi kipe yo mu majyaruguru y' u Rwanda batishimira umusaruro atanga.

Touya Jean Didier ushobora gukoreshwa nka rutahizamu wa mbere (Full striker) cyangwa akanyura ku mpande (Winger), yageze muri Musanze FC mu kwezi kwa Mutarama 2019 avuye mu ikipe ya Kiyovu Sports itarishimiye imikinire ye mu gihe cy'amezi atandatu yari ayimazemo.

Akigera i Musanze yasanze iyi kipe yaramaze kurenza umubare w'abakinnyi yari yemerewe gukoresha mu mwaka w'imikino wa  2018-2019 bimusaba gutegereza umwaka wa 2019-2020, amaze gukinamo imikino ine atarabasha gutsinda igitego cyangwa gutanga umupira uvamo igitego (Assist).


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 4107 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 8108 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 3322 Views