Rutahizamu Michael Sarpong wa Rayon Sports yahaniwe kwereka musumbazose ab' i Nyagatare

By Ngabo Mihigo Frank Nov 4, 2019 05:56pm 579 Views

Rutahizamu Michael Sarpong wa Rayon Sports yahaniwe kwereka musumbazose ab' i Nyagatare


Rutahizamu wa Rayon Sports Micahel Sarpong ukomoka mu gihugu cya Ghana yahawe igihano cyo kuzasiba umukino umwe uri mbere nyuma yo guhamwa n’icyaha kiva ku ikosa yakoreye mu Karere ka Nyagatare ubwo yazamuraga urutoki rwa musumbazose yereka abafana ba Sunrise FC.

Rutahizamu wa Rayon Sports, Sarpong Michael yahawe ikarita itukura ubwo ikipe ye yatsindwaga na Sunrise FC ibitego 2-1 mu mukino w'umunsi wa 5 wabereye kuri stade Golgotha i Nyagatare, byatumye azamura urutoki rwa musumbazose yereka abafana ba Sunrise FC byasaga no kubatuka ku babyeyi nkuko bisobanurwa mu nkoranyamagambo mpuzamahanga.

Nyuma y’uko komisiyo ishinzwe imyitwarire mu ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda isuzumye iki kibazo Sarpong yagiranye n'abafana b' i Nyagatare yahise imugenera igihano cyo gusiba umukino w'umunsi umwe mu marushanwa yemewe na FERWAFA.

Hakurikijwe iki cyemezo cya FERWAFA, rutahizamu Sarpong Michael ategetswe kutazagaragara mu kibuga mu mukino w'umunsi wa munani, Rayon Sports izakiramo FC Marines FC kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Ugushyingo 2019 kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Photo: Usanase Anitha / IGIHE


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 3934 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 7871 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 3211 Views