Umutoza wa Kiyovu Sport fc yahakanye ibivugwa ko birukanye Onyanja na Faisam anasobanura impamvu batandukanye na bamwe mu bakinnyi

By Adam Yannick Jan 3, 2020 11:26am 403 Views

Umutoza wa Kiyovu Sport fc yahakanye ibivugwa ko birukanye Onyanja na Faisam anasobanura impamvu batandukanye na bamwe mu bakinnyi


Umutoza wa Kiyovu Sport fc,Ruremesha yatangaje uko yiteguye umukino wa 16 wa Rwanda Premier League anatanga inama ku bakinnyi babanyarwanda.

Ruremesha Emmanuel,kuri ubu niwe mutoza mukuru wa Kiyovu Sport fc nyuma y'uko Burruchaga asezeye ku mirimo ye yo gutoza nyuma y'umukino wari wahuje Kiyovu na Police ukarangira kuntsinzi ya Police 3-1. Ruremesha mbere yuko aza kuba umutiza wungirije muri Kiyovu yaravuye muri Musanze. Kuva yatangira umwuga we wo gutoza mu mwaka wa 2003,amaze gutoza amakipe umunani,Kiyovu ikaba ibaye ikipe ya cyenda atoje.Muri ayo makipe imwe niyo itakibaho ariyo Kibuye fc.

Nyuma yo guhabwa inshingano zo gutoza Kiyovu Sport fc,yatsinze umukino we wa mberevatsinda Mukura VS ku munsi wa nyuma usoza imikino ibanza ya shampiyona. Mbere y'uko imikino yo kwishyura itangir ku munsi w'ejo tariki 4 Mutarama 2020 aho azaba ahura n'ikipe yabayemo ariyo Etincelles fc,twamwegereye tumubaza ku makuru arimo kuvugwa muri Kiyovu ndetse n'uko yiteguye uyu mukino. Twamubajije ku kibazo cy'abakinnyi bavugwa ko birukanwe ndetse n'uko yiteguye kuba yatwara amanota atatu y'umunsi wa 16.Maze adusubiza muraya magambo:" Onyanjya na Faisam ntabwo twabirukanye,asobanura ko Onyanja amaze hafi ukwezi,nta makuru ye kuko yagiye avuga ko afite umwana urwaye,kuva yagenda ntaragaruka ndetse nta namakuru ye afite,avuga ko utakirukan umuntu utabona,naho kuri Faisam avuga ko yatse uruhushya ko agiye kurongora,ariko kuva icyo gihe ntiyongeye kugaruka,avuga ko yaje ku mubwira kuri whatsapp ko yabonye ikipe muri Thailand ko agiye gukora igeragezwa,ko azamubwira uko bizagenda,akaba yanenze umukinnyi avuga ko yagombaga kuza akabibwira ubuyobozi,aho kubibwira umutoza kuri phone. Ndetse anagaruka ku bakinnyi Kiyovu yatandukanye nabo,kuri Maesrto yavuze ko byari bigoye kumugumana mugihe babonye Vincent kuko n'amahirwe bamuhaye ku mukino wa Mukura ntabwo yashoboye kwigaragaza naho kuri Harouna avuga ko ari umukinnyi mwiza ariko byri kugorana kubona umwanya kuko Mbogo yagarutse bahitamo kumutanga muri Bugesera fc. Avuga ko ategereje Rutahizamu ugomba kuza uyu munsi avuye mu gihugu cy'Ubuganda ugomba kuza kubafasha akaba yakinaga muri Vila." Ikindi yagarutseho ni kubakinnyi babanyarwanda,aho abagira inama yo kutumva ko bamaze kumenya umupira. Ibyo akaba yabivuze aho yavugaga ku mkinnyi Saleh Nyirinkindi ko nyuma y'umukino wari wahuje Mukura na Kiyovu akawukina nez nyuma yaho yaje mu myitozo,umunsi umwe nyuma ukamubura,akaba yara yagarutse,avuga ko afite ibyo baganiriye ndetse anamuha abakinnyi bakuze mu ikipe kugura ngo nabo mugire inama atumva ko abatoza bamwanga,akaba yavuze ko agomba kumufatir ibihano ndetse aknabimenyesha ubuyobozi.

Ku mukino  azaba yakiriye Etincelles fc ku munsi w'ejo kuri Stade Amitie (Mumena) yavuze ko biteguye neza,anavuga ko kuba yatsinzwe na As Muhanga bitavuze ko azatsindwa,ahubwo avuga ko vyamufashije kubona abakinnyi azongeramo,kuko mubo yabonye ateganya kuba yafatamo umwe gusa. Naho ku mukino wa Etincelles fc yavuze ko ari ikipe nziza kandi ifite umutoza mushya kandi ufite uburambe,akaba yiteguye kuba yakegukana amanota atatu. Avuga ko uyu mwaka abakinnyi ba banyamahanga batahiriye Kiyovu nkuko muyindi myaka byabaga bimeze. Akomeza avuga ko imikino yo kwishyura izaba ikomeye bitandukanye n'imikino ibanza,avuga ko amakipe yose yashoboye kongeramo ingufu,avuga ko uretse amakipe atatu ya mbere ubona ko yasinze ayandi,avuga ko kuyandi bigishoboka kuba yaza mu makipe ane ya mbere mugihe,nta kibazo cy'ubushozi kibayeho.

No Picture Available

Abakunzi ba Kiyovu Sport barashaka amanota atatu ku munsi w'ejo

No Picture Available

Kiyovu Sport yiteguye kubona amanot atatu ku munsi w'ejo nubwo bitoroshye

No Picture Available

Abakunzi ba Kiyovu barashaka gutangirana intsinzi nkuko bashoje bafite intsinzi


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 4299 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 8485 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 3489 Views