Ruremesha arashimira ubuyobozi bwa Kiyovu Sport ko bwaciye inkoni izamba bakababarira Armel

By Adam Yannick Jan 16, 2020 02:29pm 406 Views

Ruremesha arashimira ubuyobozi bwa Kiyovu Sport ko bwaciye inkoni izamba bakababarira Armel


Ruremesha yashimiye ubuyobozi bwa Kiyovu Sport,anavuga uko yiteguye umukino w'umunsi wa 18 na Sunrise fc.

Umutoza wa Kiyovu sport nyuma y'imyitozo yaganiriye n'itangazamakuru agira icyo atangaza.

Nyuma y'imyitozo yuyu munsi nibwo yaganiriye n'itangazamakuru avuga ku kibazo cy'ibyangombwa bye bimwemerera gutoza nk'umutoza mukuru nyuma yuko yasigaranye kiyovu sport. Yagize ati:" Njyewe nta kibazo mfite kuko bambwiye ko Licence yanjye ihari,avuga ko umuyobozi wa Tekinike yari mu kiruhuko, avuga ko namara kuyibona aribwo azaganira na kiyovu kubijyanye n'amasezerano yamaze kubona ibyangombwa. arongera anagira icyo avuga kuri Armel wagarutse mu myitozo nyuma y'igihe atagaragara. Yabanje gushimira ubuyobozi bwaciye inkoni izamba bukumva ubusabe bwe bwo kongera kumubona ari kumwe nabandi,avuga ko uko amubona azabafasha bigaragara ko aho yarari yakoraga imyitozo ko abona ari ku kigero cyo kuba yakina iminota 60 avuga ko bazajya gukina umukino amaze kugera ku kigero cya 70.Naho ku bakinnyi bashya yavuze ko nta kibazo bafite bose bitewe nuko bazaba bitwaye avuga ko Alex Kitata we impamvu atagaragaye ku myitozo nuko hari icyangombwa atarabona gitangwa na Police avuga ko we atazaboneka ku mukino w'umunsi wa 18.

Ku bijyanye n'umukino azaba yasuyemo Sunrise fc yavuze ko ari umukino uzaba utoroshye ku makipe yombi kuko buri kipe yatakaje umukino wayo,ndetse anavuga ko intego bafite ari amanota atatu nubwo bizaba bitoroshye. Anasaba abakunzi kuba inyuma y'ikipe kuko ubu nibwo babakeneye cyane.

No Picture Available

Ruremesha yishimiye kongera kubona Armel muri Groupe y'abakinnyi

No Picture Available

Abakunzi ba Kiyovu Sport barakenewe ku mukino wa Sunrise fc

No Picture Available


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 4475 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 8759 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 3662 Views