Real Madrid yiteguye gutanga akayabo ka miliyoni 200 z’amayero kuri rutahizamu wa Paris Saint-Germain (Ntabwo ari Neymar Jr)

By Kwizera Yamini Apr 26, 2018 03:26am 1321 Views

Real Madrid yiteguye gutanga akayabo ka miliyoni 200 z’amayero kuri rutahizamu wa Paris Saint-Germain (Ntabwo ari Neymar Jr)


Ikipe ya Real Madrid yo mugihugu cya Espagne irakataje m’urugamba rwo gushakisha abakinnyi bashya baza kuyifasha kongera kugarura igitinyiro cyayo muri shampiyona ya Espagne izwi ku izina rya La Liga.

Irangajwe imbere n’umutoza wayo Zinedine Zidane ukomoka mugihugu cya Algeria akaba afite ubwenegihugu bw’abafaransa, Real Madrid irifuza gutanga miliyoni 200 zose z’amayero kuri rutahizamu ukinira ikipe ya Paris Saint-Germain yo mugihugu cy’ubufaransa witwa Kylian Mbappe.

Kylian Mbappe amaze igihe kinini yigaragaza nk’umukinnyi ukiri muto ufite impano idasanzwe yo guconga ruhago aho yagaragaye k’uruhando mpuzamahanga m’umwaka ushize w’imikino ubwo yari ari mu ikipe ya Monaco yo mugihugu cy’ubufaransa.

Ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo mumpeshyi y’umwaka ushize, ikipe ya Real Madrid yifuje cyane uyu mukinnyi ukinira ikipe y’igihugu cy’ubufaransa , gusa iza kwitambikwa na Paris Saint-Germain yahise itira uyu mukinnyi mu ikipe ya Monaco ndetse iyizeza ko izahita imugura nyuma y’uyu mwaka w’imikino kuri miliyoni 180 z’amayero.

Nk’uko ikinyamakuru cyandikirwa k’ubutaka bwa Espagne kitwa Don Balon dukesha iyi nkuru kibitangaza, ngo perezida wa Real Madrid witwa Florentino Perez, yiteguye kuva m’urugamba rwo gusinyisha Neymar Jr ukinira PSG akagura Kylian Mbappe kuri miliyoni 200 zose z’amayero.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 25, 2017 9282 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2676 Views

By Kwizera Yamini
Oct 27, 2017 3374 Views