Real Madrid yashyizeho umunsi ntarengwa wo kuba yaguze umukinnyi wa Manchester United:

By Kwizera Yamini Nov 30, 2017 10:35am 1719 Views

Real Madrid yashyizeho umunsi ntarengwa wo kuba yaguze umukinnyi wa Manchester United:


Ikipe ya Real Madrid yo mugihugu cya Espagne yashyizeho umunsi ntarengwa wo kuba yamaze kugura umukinnyi wa Manchester United.

Real Madrid imaze igihe kinini yifuza umunyezamu wa Manchester United witwa David De Gea. Mumwaka umwe n’igice ushize, Uyu munyezamu, yabuze gato ngo yerekeze muri iyi kipe y’ibwami bwa espagne.

David De Gea, ukomeje kugaragaza akamaro kanini cyane afitiye ikipe ya Manchester United, habuze gato ngo yerekeze muri iyi kipe yo mumujyi wa Madrid aho ku isogonda ryanyuma ry’isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi, iyi kipe yisanze hari impapuro itujuje bituma ibura uyu munyezamu.

Real Madrid yongeye kugaruka murugamba rwo kureba uburyo yakegukana uyu mukinnyi ndetse na perezida wayo yamaze gushyiraho umunsi ntarengwa wo kuba yamaze kumwegukana.

Nk’uko ikinyamakuru kitwa Diario Gol dukesha iyi nkuru gikomeza kibitangaza, ngo Florentino Perez  uyobora ikipe ya Real Madrid yamaze gushyiraho umunsi ntarengwa wo kuba yamaze kwegukana David De Gea, yamubura agahita yerekeza imboni z’amaso ye k’umunyezamu wa Chelsea witwa Thibaut Courtois.

David De Gea agomba kuba yamaze kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid ku isoko ry’igura n’igurisha ryo mumpeshyi  y’umwaka utaha, bitaba ibyo Real Madrid ikagura Thibaut Courtois ukinira ikipe ya Chelsea yo mugihugu cy’ubwongereza.

David De Gea ndetse na Courtois bose bamenyekaniye mu ikipe imwe ariyo athletico Madrid yo mugihugu cya Espagne ikaba na mucyeba wa Real Madrid cyane ko aya makipe yombi ahuje umujyi umwe akomokamo.

Kugeza ubu, David De Gea amaze kwigaragaza nk’umwe mubanyezamu beza ba shampiyona y’abongereza, ndetse ari hafi kuzuza imikino igera kuri 300 yose akinira iyi kipe yo mumujyi wa Manchester. Uyu mukinnyi yatwaranye n’iyi kipe y’amashitani atukura igikombe cya shampiyona y’abongereza izwi nka English Premier League, FA Cup, EFL Cup ndetse na Europa League.

 Ikibazo cy'umunsi: Ese ubona ikipe ya Manchester United yiteguye guhatana na Manchester City kugikombe cya shampiyona?


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 25, 2017 9156 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2591 Views

By Kwizera Yamini
Oct 27, 2017 3316 Views