Real Madrid irifuza gusimbuza Zinedine Zidane umutoza utoza muri shampiyona y’abongereza:

By Kwizera Yamini Nov 28, 2017 11:01am 2290 Views

Real Madrid irifuza gusimbuza Zinedine Zidane umutoza utoza muri shampiyona y’abongereza:


Bitunguranye, ikipe ya Real Madrid irifuza gusimbuza Zinedine Zidane usanzwe uyitoza ikamusimbuza umutoza wo muri shampiyona y’abongereza izwi nka English Premier League.

Iyi kipe irifuza umutoza wa Chelsea witwa antonio Conte kugirango asimbure umufaransa usanzwe uyitoza ariwe Zinedine Zidane.

Zinedine Zidane akomeje kugorwa cyane no kugarura igitinyiro cyo mukibuga cy’ikipe ya Real Madrid muri uyu mwaka w’imikino ahanini kuko akomeje kwitwara nabi mumikino amaze gukina muri uyu mwaka w’imikino ugereranije n’ubushongore n’ubukaka bw’iyi kipe y’ibwami bw’I Madrid.

Igitutu gikomeje kwiyongera cyane kuri uyu mutoza urushwa amanota umunani yose na mucyeba wa Real Madrid ariwe FC Barcelona iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona ya Espagne izwi nka La Liga.

Uretse muri shampiyona kandi, iyi kipe ya Real Madrid izarangiza imikino yo mumatsinda ya UEFA Champions League, irushanwa rihuza amakipe yabaye ayambere iwayo k’umugabane w’iburayi, iri inyuma ya Tottenham Hotspurs yo mugihugu cy’ubwongereza.

Uyu musaruro utari mwiza ikipe ya Real Madrid ikomeje kugira ukaba ariyo ntandaro yo gushaka gutandukana n’umutoza wayo Zinedine Zidane uheruka guhesha iyi kipe igikombe cya UEFA Champions League ubugira kabiri yikurikiranya.

Inkuru dukesha ikinyamakuru kitwa Diario Gol irakomeza itangaza ko Zidane asigaje igihe kibarirwa kumitwe y’intoki kuko naramuka atsinzwe na FC Barcelona tariki ya 23 z’ukuboza, izaba ari intsinzi ishyira akadomo k’urugendo rwe nk’umutoza mukuru w’ikipe ya Real Madrid.

Iyi kipe ya Real Madrid irangajwe imbere na perezida wayo witwa Florentino Perez irifuza umutoza wa Chelsea witwa Antonio Conte wifuzwa nanone n’ikipe ya Bayern Munich yo mugihugu cy’ubudage.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 25, 2017 9181 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2606 Views

By Kwizera Yamini
Oct 27, 2017 3326 Views