Real Madrid irashaka abakinnyi babiri bigaragaje cyane muri shampiyona y’abongereza y’uyu mwaka w’imikino.

By Kwizera Yamini Apr 24, 2018 03:15am 1390 Views

Real Madrid irashaka abakinnyi babiri bigaragaje cyane muri shampiyona y’abongereza y’uyu mwaka w’imikino.


Ikipe ya Real Madrid yo mugihugu cya Espagne ikomeje kwifuza abakinnyi babiri bigaragaje cyane muri shampiyona y’abongereza izwi nka English Premier League y’uyu mwaka w’imikino nk’uko Don Balon dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Iyi kipe yo m’umurwamukuru I Madrid, irifuza umukinnyi ukinira ikipe ya Liverpool akaba akomoka k’umugabane wa Afurika mugihugu cya Misiri witwa Mohamed Salah.

Mohamed Salah akomeje kwitwara neza cyane haba muri shampiyona y’abongereza ndetse no k’umugabane w’iburayi muri rusange, aho kugeza ubu uyu mukinnyi w’imyaka 25 y’amavuko amaze gutsindira ikipe ya Liverpool ibitego 41 byose mumarushanwa yose amaze gukina muri uyu mwaka w’imikino.

K’urundi ruhande kandi umukinnyi ukinira ikipe ya Manchester City witwa Leroy Sane arifuzwa na Real Madrid yifuza kubaka ikipe yiteguye guhatana na FC Barcelona kubikombe bitandukanye by’umwihariko igikombe cy’umwaka w’imikino utaha cya shampiyona ya Espagne izwi nka La Liga.

Nyuma yo gufasha ikipe ya Manchester City kwegukana igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka w’imikino, Leroy Sane arifuzwa cyane na Real Madrid aho yiteguye kumutangaho miliyoni 80 zose z’amayero.

 


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2675 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7459 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3565 Views